Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Nkusi Thomas wamamaye nka ‘Yanga’ mu gusobanura filime zamamaye nk’agasobanuye, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama.

Urupfu rw’uyu mugabo wakunzwe n’abatari bake rwemejwe na murumuna we Junior na we usanzwe asobanura filime, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.

Junior Giti yagize ati: “Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye mukurum. Kuri njye uri nka data nahoze nizera ndetse nanareberaho kuri buri kimwe, uwo mfatiraho urugero ndetse n’umujyanama wanjye. Ruhukira mu mahoro.”

Inkuru y’urupfu rwa Yanga yamenyekanye mu gihe Abanyarwanda bari bakiri mu gahinda, nyuma y’urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan waguye mu gihugu cy’u Buhinde azize kanseri y’urwagashya.

Nkusi Thomas ‘Yanga’ yatangiye gusobanura filime mu mwaka wa 2000, ubwo yari afite imyaka 17 yiga mu mashuri yisumbuye.

Uyu mugabo w’ikimenyabose yakundaga kuvuga ko kwisanga asobanura filime byaturutse ku mateka ye, kuko akiri umwana aho babaga muri Uganda bari baturanye n’abakoraga uyu mwuga wo gusobanura ariko mu kigande.

Ageze mu Rwanda rero yatangiye na we kubyaza umusaruro ibyo yari yarabonye muri Uganda.

Yanga gusobanura filime byamuhaye amafaranga menshi ndetse bituma amenyekana kugeza ubwo mu 2012-2013 yazaga kubihagarika kuko yabonaga isoko ry’agasobanuye ritangiye kugenda nabi.

Ni umwuga yahagaritse bihurirana n’urugendo rushya yatangiye rwo gushaka Imana yatangiriye i Kagitumba ubwo yari mu kazi ko gukora umuhanda muri 2013.

Yanga yigeze kuvuga ko yifuzaga gushaka Uwiteka kuko nubwo yari atunze ndetse ari icyamamare, ariko yari abayeho atishimye.

Ati: “Njyewe ikibazo nari mfite cyari uko ntari mfite Uwiteka, najya gushaka amahoro nkajya mu nzoga, mu biganiro n’inshuti n’ibindi.”

Yanga yigeze kuvuga ko yanywaga inzoga nyinshi, ndetse rimwe yigeze kugira ibonekerwa ryamweretse ko gusinda byari karande yo mu muryango we bituma asaba Imana kumufasha kuzireka.

Uyu mugabo yabayeho mu buzima bwo gushakisha Imana kuva mu 2013 ariko ataramaramaza, kugeza mu 2018 ubwo yamwigaragarizaga ndetse agahita yiyemeza kuyikorera.

Mu buhamya bwe, yavuze ko muri 2018 yaje kugira uburwayi bukomeye, arwara ikibyimba ku gifu cyaje kumutera kanseri.

Ubwo yari kwa muganga yaje kumenya ko uretse kuba arwaye ikibyimba ku gifu, hari haramaze kujyamo na kanseri.

Akimara kumenya ko arwaye gutya, Yanga yavuze ko yihebye bikomeye atangira gushaka abakozi b’Imana ngo bamusengere.

Uyu wari waramenye ko muri Nigeria hari umukozi w’Imana witwa TB Josua (uherutse kwitaba Imana) yatangiye kwifuza kujya gusabayo amasengesho, ariko Imana iza kumumusangisha mu nzozi.

Mu nzozi, Yanga yabonekewe n’abakozi b’Imana babiri bifuzaga kumusengera aribo TB Josua na Robert Kayanja wo muri Uganda.

Iki gihe avuga ko ari na bwo yatangiye kumenya ko azakorera Imana, kuko yaje no kumukiza ya kanseri yari yaramujujubije biciye muri Kayanja.

Kuva mu 2019 Yanga yatangiye gukorera Uwiteka n’umutima we wose, ibi bituma abona itandukaniro hagati y’ubwo yabagamo n’ubwo arimo uyu munsi bwo kurangamira Imana.

Yavugaga ko nyuma yo kumenya ko hari ibyiringiro, yafashe umwanzuro wo kwiringira Imana agatangira no kubyigisha abandi abasobanurira ko amahoro nyayo ari aturuka ku Mana.

Soma Izindi Nkuru

34 Responses

  1. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Ariko aba star nyarwanda nibo hagezweho kuri list y,urupfu?Gusa Imana ibakire ntakibi mbaziho.

    1. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
      yanga & bravan baduhaye ibyo bari bafite bityo duharanire gusoza urugendo neza kuko isi ntanyirayo igira baruhuke mu mahoro.

    2. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
      yanga & bravan baduhaye ibyo bari bafite bityo duharanire gusoza urugendo neza kuko isi ntanyirayo igira baruhuke mu mahoro.

  2. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Ariko aba star nyarwanda nibo hagezweho kuri list y,urupfu?Gusa Imana ibakire ntakibi mbaziho.

  3. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Ntako bisa kugira amaherezo meza ! Iyaba twamenyaga ko Isaha yose urupfu rushobora gushyira iherezo ku BYO dukora twagakoreye Imana tutaraba injyamane. Ngaho rero namwe mwumvise inkuru ya Yanga nimwikubite agashyi ,mureke ibisindisha ,ubusambanyi,ubujura, uburiganya, Kwica amategeko y’Imana harimo no Kwica Isabato maze mutegure iherezo ryanyu bigishoboka.kuko amahirwe y’intama siyo y’ihene Yanga yagize amahirwe wowe udashobora kugira koresha Neza Igihe wahawe.Umubwiriza 12:13

  4. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Ntako bisa kugira amaherezo meza ! Iyaba twamenyaga ko Isaha yose urupfu rushobora gushyira iherezo ku BYO dukora twagakoreye Imana tutaraba injyamane. Ngaho rero namwe mwumvise inkuru ya Yanga nimwikubite agashyi ,mureke ibisindisha ,ubusambanyi,ubujura, uburiganya, Kwica amategeko y’Imana harimo no Kwica Isabato maze mutegure iherezo ryanyu bigishoboka.kuko amahirwe y’intama siyo y’ihene Yanga yagize amahirwe wowe udashobora kugira koresha Neza Igihe wahawe.Umubwiriza 12:13

  5. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Yanga na buravan tubifurije iruhuko ridashira imana ibakire mu bayo. RIP

  6. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Yanga na buravan tubifurije iruhuko ridashira imana ibakire mu bayo. RIP

  7. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    R.I.P legend yanga wibihe byose imana ikwakire mubayo

  8. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    R.I.P legend yanga wibihe byose imana ikwakire mubayo

  9. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    yanga na buravan rest in peace we will miss you twabakundaga cyane

  10. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    yanga na buravan rest in peace we will miss you twabakundaga cyane

  11. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Twihanganishije imiryango ya bravan na yanga twabakundaga ariko ntibikunze kotugumana imana ibakire mubayo

  12. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Twihanganishije imiryango ya bravan na yanga twabakundaga ariko ntibikunze kotugumana imana ibakire mubayo

  13. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Rest in peace bavandimwe twese tubari inyuma ko turiho tuzi ko tuzopfa harigihe co kuvuka nigihe co gupfa mais hahirwa abapfa bapfira muri christ yesu kuko umusi umwe tuzozukira kubaho vyiteka ryose amen

  14. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Rest in peace bavandimwe twese tubari inyuma ko turiho tuzi ko tuzopfa harigihe co kuvuka nigihe co gupfa mais hahirwa abapfa bapfira muri christ yesu kuko umusi umwe tuzozukira kubaho vyiteka ryose amen

  15. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Muruhuk mu mahor bavandimw nakunz filime
    Zaw woe Yanga ndets ni nama watugirag ndets nae Ivan buravan nakunz indirimb zaw gs icy nabasabir nkumwana w’umunt
    Imana ibah iruhuk ridashir

  16. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Muruhuk mu mahor bavandimw nakunz filime
    Zaw woe Yanga ndets ni nama watugirag ndets nae Ivan buravan nakunz indirimb zaw gs icy nabasabir nkumwana w’umunt
    Imana ibah iruhuk ridashir

  17. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Imana ikwakire mubayo igushire ahoyaguteguriye yanga twakemeraga wadushimishaga none babaayiii

  18. Yanga wakunzwe n’abatari bake mu gasobanuye na we yitabye Imana
    Imana ikwakire mubayo igushire ahoyaguteguriye yanga twakemeraga wadushimishaga none babaayiii

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *