Yansabye gukuramo inda kugira ngo dukomeze kubana, ariko byananiye. Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Maze imyaka ibiri nkundana na Murengezi kandi urukundo rwacu rugaragarira buri wese utubona. Murengezi afite gahunda yo gushaka umugore mu 2024 kandi yambwiye ko nta kabuza ari njyewe.

Twakoze ikosa, dukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, birangira anteye inda ariko ntiyahise abimenya. Inda yatangiye kugaragara, mubwiza ukuri ko ari we wayinteye kirya gihe.

Murengezi yashidukiye hejuru gusa nyuma yaje kumbera intwari yemera iryo kosa twafatanyije ariko ansaba kuyikuramo byihuse, ngo itazamwicira gahunda yihaye kugeza mu 2024.

Ninyikuramo, ngo tuzakomeza kubana kandi mubere umugore muri icyo gihe, gusa iki kibazo kirandemereye! Gukuramo inda byananiye kandi sinifuza gutandukana na Murengezi. Nkore iki?

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Yansabye gukuramo inda kugira ngo dukomeze kubana, ariko byananiye. Nkore iki?
    Nta rukundo agufitiye niba runahari uwo ni umnzani agushyizeho kandi ni n’umutego aguteze kuko mu buzima bw’abakundanye ndetse n’abashakanye ikimenyetso rukumbi gishimangira uwo mubano ndetse n’urwo rukundo ni umwana ikindi kandi uzaganire n’ababyeyi bose yaba abagabo n’abagore bazakubwira ukuntu umwana w’imfura aryoha ,n’umara kumwicira imfura azakwanga urunuka n’ugira Imana RIB ntibimenye ngo bagushyikirize inkiko bagukanire urukwiye abicanyi bose, nonese ko uri cyohe wowe ushyize mu bwenge bwa we urumva imishinga afite waba umwiciye iruta kubona imfura yanyu ni iyihe ? uwo munyarwanda amaraso ye ntuzayakarabe wenda azaba Dogiteri,Colonel,Professeur… uzirere umwana nakwanga ntuzabura undi umugore mwiza ni uwabyaye kandi wongere ibihe byo gusenga niba utanabize ubyitoze,Imana ikugirire neza

  2. Yansabye gukuramo inda kugira ngo dukomeze kubana, ariko byananiye. Nkore iki?
    Nta rukundo agufitiye niba runahari uwo ni umnzani agushyizeho kandi ni n’umutego aguteze kuko mu buzima bw’abakundanye ndetse n’abashakanye ikimenyetso rukumbi gishimangira uwo mubano ndetse n’urwo rukundo ni umwana ikindi kandi uzaganire n’ababyeyi bose yaba abagabo n’abagore bazakubwira ukuntu umwana w’imfura aryoha ,n’umara kumwicira imfura azakwanga urunuka n’ugira Imana RIB ntibimenye ngo bagushyikirize inkiko bagukanire urukwiye abicanyi bose, nonese ko uri cyohe wowe ushyize mu bwenge bwa we urumva imishinga afite waba umwiciye iruta kubona imfura yanyu ni iyihe ? uwo munyarwanda amaraso ye ntuzayakarabe wenda azaba Dogiteri,Colonel,Professeur… uzirere umwana nakwanga ntuzabura undi umugore mwiza ni uwabyaye kandi wongere ibihe byo gusenga niba utanabize ubyitoze,Imana ikugirire neza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *