Yapfiriye mu irimbi agiye kwiba agahanga k’umukecuru wahambwe cyera

Sangiza iyi nkuru

Ibi byabereye mu gace ka Kazure muri Leta ya Jigaya mu gihugu cya Nigeria, aho umugabo yikoze na bagenzi bakajya mu irimbi gucukura imva y’umukecuru ngo bakuremo agahanga ke bashakaga kugakoresha mu mihango ya satani, ntibyamuhiriye kuko yarahapfiriye.
Uyu mugabo yari kumwe n’abandi bari bajyanye gucukura ngo babone ako gahanga, ubwo bakageragaho, yamanutse agiye kugafata imva ihita yifunga igice cyo hejuru gisigaramo imbere abo bari kumwe bakizwa n’amaguru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Africatime, ikinyamakuru dukesha iyi nkuru gitangaza ko kuri uwo munsi ibyo byabereyeho, abaturage basanze uwo mugabo ku mva y’uwo mukecuru ariko igice cyo hejuru nta cyo afite.
Gikomeza gitangaza ko cyaheze mu mva imbere, ku buryo batatinyutse kuba bayicukura ngo bakivanemo dore ko bataniyumvishaga ko cyaba kirimo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *