Umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Lys Rusesabagina ku wa 6 Kamena 2021 yatangaje ko se ufungiwe muri Gereza ya Nyarugenge ari mu bihe bitamworoheye, ngo byageze n’aho abahamagara nk’abagize umuryango we, abasaba gusakuza cyane kugira ngo ahabwe uburenganzira atakibona.
Lys yabitangarije mu kiganiro cyatambutse kuri shene ya YouTube yitwa Ikondera Libre ikoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda, ari kumwe na Diane Rusesabagina.
Yabajijwe amakuru ya se muri iki gihe, agira ati: “Turageramiwe, tumaze hafi amezi 10 ku rugamba rukomeye kuva bashimuta Papa Rusesabagina Paul ariko noneho ibyo yatubwiye ubwo yaduhamagaraga hashize iminsi ibiri byari agahomamunwa.”
Hari ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021, arabahamagara. Lys ati: “Yaraduhamagaye aratubwira nk’uko bisanzwe, aratubwira ati ‘noneho nimusakuze cyane. Bambwiye ejo hashize ko kuva uyu munsi batazongera kumpa ibyo kurya ndetse ko n’amazi bajyaga bampa ntazongera kuyabona, n’imiti ndetse no kuba mbahamagaye bitazongera, ko ubu ngubu ari ubwa nyuma.”
“Basakuze ariko ni umufungwa nk’abandi” SSP Uwera
Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Uwera Pelly Gakwaya mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu mu gitondo cy’uyu wa 8 Kamena 2021, yavuze ko abo mu muryango wa Rusesabagina bemerewe gusakuza ariko bakibuka ko ari umufungwa nk’abandi.
Yagize ati: “Mu kanya numvaga umukobwa we avuga ngo yaratubwiye ngo dusakuze, ni ugusakuza nyine! Basakuze ariko ni umufungwa nk’abandi kandi yitaweho kimwe n’abandi.”
RCS tariki ya 6 Kamena yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko Rusesabagina yajyanwe gufungirwa mu cyumba kirimo n’abandi bafungwa, avanwe mu cyumba cye bwite, yitaga “mu kato”. Yanavuze ko kandi ubu afatwa kimwe n’abandi bafungwa, agaburirwa kimwe nabo kandi agahabwa ubuvuzi nk’abandi.
Uru rwego rwasubizaga impuruza y’umuryango wa Rusesabagina wavugaga ko agiye kwimwa ibiryo, amazi n’ubuvuzi nk’uko Lys Rusesabagina yabigarutseho muri iki kiganiro.
SSP Uwera yasubiyemo ko Rusesabagina afatwa kimwe n’abandi. Ati: “Iyo akeneye umuganga aramubona, ararya nk’abandi, hari ibiryo byateganyirijwe buri mufungwa, na we arabibona nta na kimwe tumuheezaho.”
Rusesabagina afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge kuva muri Nzeri 2020. Aracyaburanishwa ibyaha by’iterabwoba, n’ubwo atacyitabira urubanza rwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


