Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa

Sangiza iyi nkuru

Ntibisanzwe kumva umuntu nka Marcelline (wahinduye amazina ku bwo kurinda ubuzima bwe bwite) wiyemereye ko yashatse gutanga ruswa y’igitsina kugira ngo abone akazi, gusa abanza gusaba uburenganzira umugabo we, na we amubera ibamba ariko ngo byarabateranyije.

Marcelline yarangije amashuri yisumbuye, akomereza muri kaminuza aho yarangije icyiciro cya kabiri. Yashakatse akimara gukora ibirori bya ‘graduation’. Yashakanye n’umugabo ariko kugeza ubu amaze imyaka ibiri irihiritse nta kazi arabona, atari uko atari umuhanga, ahubwo kuko yigeze kwakwa ruswa y’igitsina.

Marcelline yavuze ko arambiwe kubaho nta kazi, ngo ajye ashobora kwigondera iby’ibanze akenera mu buzima. Wa mukoresha (atigeze avuga amazina ye n’aho akorera) bakomeje kuvugana, amubwira ko igihe azaba yiteguye kumukorera iyo gahunda (kumuha ruswa), azatazazuyaza kumuha akazi.

Marcelline ntabwo yatuje kuko yumvaga anyotewe akazi. Yaratinyutse, abwira umugabo we iby’uwo yakaga akazi yamusabye, ndetse amubwira ko amuhaye uburenganzira iyo ruswa yayitanga, gusa ngo umugabo yabiteye utwatsi n’icyizere yari amufitiye ngo cyarayoyotse.

Marcelline aragisha inama; gutandukana n’umugabo cyangwa gukomeza kuba muri ubu buzima n’umugabo utakimwizera kubera ko yamubwije ukuri.

Ruswa iri mu bwoko butandukanye; iziri ku isonga mu inzego zitandukanye ni iz’amafaranga ndetse n’iz’igitsina, aho umukobwa cyangwa umugore yemera kugurisha umubiri we kugira ngo abone akazi cyangwa yimurwe ahantu akorera, cyane iyo hamubangamiye cyangwa se ari kure y’aho atuye.

U Rwanda rwateye intambwe mu kuyirwanya ariko haracyakenewe imbaraga nyinshi zishorwa mu nzego z’ibanze (zitanga akazi ku mubare munini w’abantu) ndetse n’ahandi kugira ngo ruswa icike burundu.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    jye nakugira inama yo kugitanga ukabona akazi uwo mugabo ntazongera
    kukwizera wakoze neza kubivuga nyamara byari kuba byiza iyo utabivuga.

    1. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
      Ubundi se ko ntakimenyetso kigaragara kuwabikoze, niba yarumvaga yayitanga yabivugiraga iki? Ahubwo niba ashikamye kubudahemuka ntiyakabaye agamburuzwa n’ubuchomeur, nahumure igihe kizagera akabone cg yihangire umurimo cyaneko n’akazi ugiyemo utanze ruswa nta mugisha ukagiriramo

    2. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
      Ubundi se ko ntakimenyetso kigaragara kuwabikoze, niba yarumvaga yayitanga yabivugiraga iki? Ahubwo niba ashikamye kubudahemuka ntiyakabaye agamburuzwa n’ubuchomeur, nahumure igihe kizagera akabone cg yihangire umurimo cyaneko n’akazi ugiyemo utanze ruswa nta mugisha ukagiriramo

  2. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    jye nakugira inama yo kugitanga ukabona akazi uwo mugabo ntazongera
    kukwizera wakoze neza kubivuga nyamara byari kuba byiza iyo utabivuga.

  3. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    Wamubwije ukuri none ngo ntakikwizera!
    Niba atakikwizera c muzabana mute?

  4. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    Wamubwije ukuri none ngo ntakikwizera!
    Niba atakikwizera c muzabana mute?

  5. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    niba adashobora kukumva ngo anakwizete nkuko byari bisanzwe uzamureke azabane nuwo yizeye kukurusha

  6. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    niba adashobora kukumva ngo anakwizete nkuko byari bisanzwe uzamureke azabane nuwo yizeye kukurusha

  7. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    Gusa nibutarikigoryi ntaburere wigeze ugasugura umugabo ngo naguhe uruhushya ngiye gusambana ubwose warugamijiki sukumwica mumutwe cyaneko,yenda atagusanze urisugi ese nibuze kuki utabibwiye RIB niba koko ntacyo warugamije kumugabo wawe ntazongera kukwizera kose igitsina Gore gukora kifuzwa ntawutifuzwa igikuru nukuvugango ntibishoboka ariko ukuvugishije wese ntiwahitujya kubibwirumugabo ngo kanaka yambwiyibi nkamwe wowe wasabye umugabo wawe uruhushya rwo kwigurisha,urumupfapfa.

  8. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    Gusa nibutarikigoryi ntaburere wigeze ugasugura umugabo ngo naguhe uruhushya ngiye gusambana ubwose warugamijiki sukumwica mumutwe cyaneko,yenda atagusanze urisugi ese nibuze kuki utabibwiye RIB niba koko ntacyo warugamije kumugabo wawe ntazongera kukwizera kose igitsina Gore gukora kifuzwa ntawutifuzwa igikuru nukuvugango ntibishoboka ariko ukuvugishije wese ntiwahitujya kubibwirumugabo ngo kanaka yambwiyibi nkamwe wowe wasabye umugabo wawe uruhushya rwo kwigurisha,urumupfapfa.

  9. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    Nta sagesse ufite uri kenyeje

  10. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    Nta sagesse ufite uri kenyeje

  11. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    Nanjye wabimbwiye nahita ngukuraho ikizere,ibyo si ibintu wagombaga kubwira umugabo,ahubwo uwo mukoresha iyo ufata ibimenyetso wagombaga kumutanga kuri RIB.nahubundi ibyo wakoze ni amahano.

  12. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    Nanjye wabimbwiye nahita ngukuraho ikizere,ibyo si ibintu wagombaga kubwira umugabo,ahubwo uwo mukoresha iyo ufata ibimenyetso wagombaga kumutanga kuri RIB.nahubundi ibyo wakoze ni amahano.

  13. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    Njyewe inama naguha Senga Imana rimwe azabonako wamubwije ukuri,ikindi humura kandi wihangane akazi uzakabona igihe cyawe nikigera uzakabona

  14. Yasabye umugabo uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina, bimubyarira amazi nk’ibisusa
    Njyewe inama naguha Senga Imana rimwe azabonako wamubwije ukuri,ikindi humura kandi wihangane akazi uzakabona igihe cyawe nikigera uzakabona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *