Yasambanye n’umukobwa amabya ye ahita amubana umutwaro

Sangiza iyi nkuru

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 30 uba muri Amerika ariko inkomoko ye ari muri Afurika, ubwo yagiriraga uruzinduko mu gihugu cya Benin, yahuye n’uruva gusenya ubwo yari amaze gusambana n’umukobwa w’imyaka 18.

Ndiaye Salima, umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko, niwe wakoreye ibara uyu munyamerika, afatanyije na se, baramuroze bagamije kumukuramo amafaranga.

Nk’uko ikinyamakuru Africanewsdest kibitangaza ngo se wa Ndiaye Salima yari asanzwe afite amafaranga, nyuma yaje guhura n’igihombo gikomeye.

Ubwo ubukene yabonaga bumumereye nabi nibwo yabwiye umukobwa we kwemera agashaka uburyo bwose azaryamana n’uwo musore, wari muri icyo gihugu yaraje gutembera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mbere y’uko uyu mukobwa aryamana n’uwo musore, ngo se yabanje kujya ku murozi w’umupfumu, amuha udukingirizo ari two umukobwa yahaye wa musore bagiye gusambana we azi ko ari udukingirizo dusanzwe.

Umusore ubwo yasohoraga, yasohoreye muri twa dukingirizo, nyuma y’igihe gito bamaze kuryamana nibwo wa musore yatangiye kuribwa mu mabya, ndetse atangira no kuba manini.

Byabaye aho ageze aho asanga bizamuviramo urupfu, amabyara yarabaye manini atabasha no gutambuka, umukobwa amurangira aho yakwivuza umusore arabyanga, yanga kwivuza mu bavuzi ba gakondo we agana ivuriro rya kizungu.

Iki kinyamakuru gitangaza ko mu kizungu bashakishije uburwayi mu mabya barayibura, biragira wa mukobwa amujyanye kumuvuza ku muvuzi wa Gakondo, ahava yishyuye 20,000 by’amadorali y’Amerika asaga miliyoni 10FCFA, ya mabya ye ahita akira.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Kamikazi Gentille/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *