Umugabo yahamagaye igipolisi akimenyesha ko hari umujura winjiye iwe nyuma bigaragara ko ari we winjiye mu rugo rw’abandi yasinze azi ko ari we ahubwo akica nyir’urugo azi ko ari umujura wari wamuteye.
Uyu mugabo w’imyaka 43 witwa Micheal G. Augustine w’ahitwa Rayton muri Missouri, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamagaye igipolisi agisaba kwihutira kugera iwe kuko hari umuntu wari wamwinjiriye mu rugo adahari.
Ubwo abapolisi bageraga aho Augustine yababwiye, basanze nta muntu winjiye mu rugo ndetse inzu nta muntu urimo.
Umupolisi nyuma yaje gusanga Augustine n’umusaza w’imyaka 60 wahoze ari umusirikare witwa Clifton King mu ntambwe uvuye aho yari yababwiye.
Kubw’ibyago, abapolisi basanze King yishwe na Augustine ndetse yamwiciye mu busitani bw’iwe.
Nk’uko igipolisi cyabitangaje, ngo Augustine yari yasinze ndetse abapolisi bumvise anuka inzoga iyo yahumekaga.
Abaturanyi ba nyakwigendera bakaba bavuga ko bumvise imirwano no gutaka ariko bakanga kwivanga mu mirwano kuko ngo kurwana kw’abantu ari ibisanzwe muri urwo rusisiro.
Igipolisi kikaba kivuga ko Augustine yinjiye kwa King ahagana saa yine na cumi n’itanu z’ijoro azi ko ari iwe akagerageza kuhinjira.
Nibwo King yahise agera ku muryango kureba imirwano iratangira Augustine yizeye ko ari iwe ahubwo King ari umuntu wamwinjiriye mu nzu aramuniga kugeza apfuye.
Augustine yahise atabwa muri yombi ashinjwa icyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye.
Src:WWWNews
Dennis Ns./Bwiza.com


