Umusore witwa Joseph Kasumba yatawe muri yombi na Polisi yo mu gace ka Kanoni mu Karere ka Gomba aryozwa gutuka Perezida Museveni amwita Bosiko.
Bosiko ni izina akenshi urubyiruko rwo muri Uganda rukoresha mu kugaragaza umuntu witwara nk’udasirimutse.
Kasumba usanzwe ari umushoferi w’imodoka itwara ibintu bivugwa ko umwe mu bashoferi yimye inzira imodoka zari zitwaye Perezida Museveni ubwo yari ageze mu gace ka Kanoni, ari nabwo itsinda ryari riyobowe na Kasumba ryatangiye gutuka Museveni ibitutsi byinshi harimo no kumwita Bosiko.
Umwe mu bapolisi yagize ati “ Umwe mu bashoferi yimye inzira imodoka zari zitwaye Perezida Museveni, aha ni naho itsinda ryari riyobowe na Kasumba ryatangiye gutuka Museveni ibitutsi byinshi harimo no kumwita Bosiko. Banamushinjaga kubaka imihanda ifunganye.”
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gomba, Robert Kuzaara yabwiye Dailymonitor dukesha iyi nkuru ko ko uyu musore yatawe muri yombi ku bunani kandi ko batangiye kumukoraho iperereza.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu muyobozi yavuze ko Kasumba akurikiranweho ibyaha birimo gusebya, kwandagaza umukuru w’igihugu kandi bihanwa n’amategeko.
Kasumba si uwa mbere utawe muri yombi ashinjwa gutuka Perezida Museveni.
Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Dr Stella Nyanzi kuri ubu arafunzwe ku bwo gutuka Museveni na nyina, Esteri Kokundeka.
Mugenzi we, Suzan Namata yarafashwe nyuma yo kuvuga ko Museveni aramutse atarekuye Bobi Wine azamukubita imyanya y’ibanga ye mu mutwe.


