Yategeye kumara icupa ryuzuye Tequilla rimutwara ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 23 wo muri Repubulika Dominikani ho muri Amerika y’Epfo yahitanywe n’inzoga yo mu bwoko bwa Tequilla nyuma yo gutegera kumara icupa ryayo bakamuha Amayero 520.

Uyu witwa Kelvin Rafael Mejà­a ngo yegereye mu minsi ishize itsinda ry’abantu bari mu kabyiniro ategera kugotomera icupa ryuzuye Tequilla adakuye ku munwa akarimara nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru by’iwabo. Mejà­a rero yabashije kumara iyi nzoga ndetse bamuha amapeso 30,000 akoreshwa iwabo angana n’Amayero 520.

Nyuma yahoo ariko, yaje kunanirwa guhagarara aho abishoboreye agiye mu bwiherero agwamo bamujyana kwa muganga ari naho yashiriyemo umwuka. Abaganga bamupimye bakaba baremeje ko yahitanywe na alcool y’umurengera yanyweye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ikinyamakuru cyo muri iki gihugu kitwa El Dà­a kikaba cyatangaje ko uyu musore yari afite umwana w’umukobwa umaze amezi 2 gusa avutse.

Video igaragaza uyu musore arimo kunywa iyo nzoga ku ntego yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza abantu bari muri ako kabyiniro bari gufana nyakwigendera ubwo yari arimo aragotomera iyo nzoga mu gihe abandi bari barimo baramufata amashusho.

0d0127276a68ee35d130daa3126f559b

Nyiri aka kabyiniro kari mu mujyi wa La Romana witwa Elis Gà³mez, we yitandukanyije n’ibyabaye, aho yabwiye Ibiro Ntaramakuru EFE ko uyu musore wishwe no gutega yari asanzwe agenda muri aka kabyiniro kitwa Vacca Lounge, akaba ari we wiyemeje gutegera kumara iyo nzoga.

Hagati aho, igipolisi cyo cyabaye gifunze aka kabyiniro mu gihe hakomeje iperereza kuri iki kibazo, ariko nta muntu wigeze atabwa muri yombi.

Nyirasenge wa nyakwigendera witwa Sandra Perozo, yatangaje ko urupfu rwa Mejà­a rukwiye kubera isomo urundi rubyiruko rukamenya ko uba uvuga ko ari isnhuti atari ko buri gihe aba ari inshuti nyakuri kuko Mejà­a yazize inshuti mbi zitamubujije kwiyahura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *