156_v_stgqj1voc3vsya_1d_un-singe-se-filme-avec-un-smartphone-vole-et-manque-de-l-avaler_x240.jpg

Yatunguwe no kubura smartphone ye akayibona irimo amafoto na videos z’inkende

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri wo mu gace ka Batu Pahat, mu gihugu cya Malaysia mu cyumweru gishize, yaguye mu kantu ubwo yaburaga telephone ye yo mu bwoko bwa smartphone, akaza kuyibona bukeye mu gashyamba irimo amafoto na videos z’inkende.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo uyu munyeshuri wo mu majyepfo ya Malaysia w’imyaka 20 y’amavuko yabyukaga akabura telephone ye.

Bukeye bwaho, ise yahamagaye telephone ye yumva irimo gusonera mu gashyamba kari hafi y’ubusitani bw’urugo rwabo.

Nyuma yo kuyibona, batunguwe no gusangamo amafoto menshi na videos z’inkende nk’uko iyi nkuru dukesha msn.com ikomeza ivuga.

156_v_stgqj1voc3vsya_1d_un-singe-se-filme-avec-un-smartphone-vole-et-manque-de-l-avaler_x240.jpg

Icyagaragaye, ngo n’uko iyi nkende imaze kwiba telephone yahise itangira kwifotora no kwifata amashusho.

Uyu muryango ukaba uvuga iyi nkende yabashije kugera kuri iyi telephone nyuma yo kwinjira mu idirishya ry’inzu ritari rifunze mbere kuyijyana igatangira kwifotora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *