Polisi ya Uganda irashakisha Daphine Kembabazi watwikishije amashashi mwishywa we nyuma yo kubura amashilingi ya Uganda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Ush).
Iri hohoterwa Kembabazi yarikoreye Linda Rose w’imyaka 13 y’amavuko, ubusanzwe wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu ishuri rya Kagote.
Linda yasobanuye ko Kembabazi ubwo yageraga mu rugo, yashatse aya mashilingi asaga 37,000 by’amafaranga y’u Rwanda arayabura maze atangira kumukubita. Nyuma yatwikiye aya mashashi ku maboko no ku maguru amushinja ko ari we wayibye.
Uyu mwana yakomeje asobanura ko Kembabazi yamubujije kujya ku ishuri ku munsi wakurikiye uwo yatwikiweho, ndetse ngo ntiyigeze anamuvura ubushye yamuteye. Kuva ku wa kane w’icyumweru gishize Kembabazi yahise atoroka.
Umwana yagiye ku ishuri ku wa gatanu, asobanurira Margaret Kezabu wungirije umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kagote uko byagenze, na we amenyesha polisi ko Linda yakubiswe anatwika na Nyirasenge.
Ubusanzwe Linda afite ababyeyi ariko baramutaye bamusigira uyu Nyirasenge,The Observer dukesha aya makuru yagerageje kubashaka ngo bagire icyo batangaza ku kibazo umwana wabo yagize ariko irababura.
Ubu ngubu, umwana aracyafata imiti imuvura ibisebe yatewe, polisi na yo iracyakora iperereza.


