Yaya Touré yivuguruje atangaza kugaruka mu ikipe y’ igihugu

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yaho , umukinnyi mpuzamahanga w’ ikipe ya Ivory Coast, Yaya Touré atangarije ko ahagaritse gukinira ikipe y’ igihugu cye ku itariki 20 Nzeli 2016, yisubiyeho mu maguru mashya.
Yaya Touré yafashe iki cyemezo gihubutse nyuma yaho Ivory Coast yegukaniye igikombe cya Afurika muri 2015.
Uku kugaruka mu ikipe y’ iguhugu kwa Yaya Touré byashmangiwe na Visi Perezida w’ ishyirahamwe ry’ Umupira w’ amaguru ,Sory Diabaté ubwo yagiraga ati « Njyewe ubwanjye navuganye na Yaya Touré ku murongo wa telefone ambwira ko yiteguye kugaruka gufatanya n’ abagenzi be, nanjye mubwira ko umuryango ukinguye ».
Yakomeje avuga ko kugaruka kwa Yaya ari ibyishimo byinshi ku gihugu cyose ariko byose bizaterwa n’ uburyo azakorana n’ umutoza mushyashya w’ ikipe y’ igihugu.
Yaya Touré aje kongera imbaraga ikipe ya Ivory Coast igizwe ahanini n’ abakinnyi bakiri bato, asanzwe ari umukinnyi wo hagati w’ ikipe ya Manchester City mu Bwongereza.
Nubwo Yaya ari umukinnyi ukunzwe cyane mu gihugu cye ndetse no mu mahanga yari yatangaje mu Itangazamakuru Mpuzamahanga ko atazongera gukinira ikipe y’ igihugu cye nta muntu agishije inama.
Gusa abayobozi b’ Ishyirahamwe ry’ amaguru muri Ivory Coast baranenga iyi myitwarire igiye iranga abakinnyi benshi bakinira mu mahanga ngo kuko bitwaza ubunararibonye mu gufata ibyemezo bishobora kugira ingaruka ku mpande zombi.
Kugeza magingo aya, Ishyirahamwe rya ruhago muri Ivory Coast rishinja Didier Drogba guca intege no kwirukana abakinnyi yari ashinzwe gutoza bigatuma ikipe y’ igihugu ititabira igikombe cy’ Isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *