e65afd20-5eba-4346-93c6-d19e26f0d326_15c1d0ac

Yemen: Aba-Houthi bemeye ko minisitiri w’intebe wabo yishwe na Israel

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’inyeshyamba z’Aba-Houthi wo muri Yemeni wemeje ko uwiyise Minisitiri w’intebe Ahmed Ghaleb Nasser al-Rahawi yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Uyu mutwe ushyigikiwe na Iran wavuze ko ku wa Kane, abandi bayobozi bakuru benshi bishwe ubwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyagabaga igitero ku murwa mukuru wa Yemeni, Sanaa.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko Rahawi n’abandi bayobozi bakuru b’Aba-Houthi “bishwe” igihe indege z’intambara za Israel cyagabaga igitero ku nama yaberaga mu karere ka Sanaa.

Kuva mu 2014, Aba-Houthi bayoboye igice kinini cy’amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Yemeni, nyuma yo kwirukana guverinoma yemewe ku rwego mpuzamahanga bigatangiza intambara ikomeye hagati y’abaturage.

Aba-Houthi bavuze ko Rahawi yiciwe hamwe n’abandi baminisitiri benshi babo, nubwo batavuzwe amazina.

Urubuga rw’amakuru rwo muri Arabia Saoudite, al-Hadath, rutangaza ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Aba-Houthi, ndetse na baminisitiri bashinzwe ubutabera, urubyiruko na siporo, imibereho myiza n’umurimo, bishwe.

Ibiro bya Mahdi al-Mashat, Perezida w’Aba-Houthi, yavuze ko abandi baminisitiri benshi “bakomeretse ku rugero rworoheje n’urukomeye” kubera icyo gitero.

Byongeyeho ko Muhammad Ahmed Miftah, minisitiri w’intebe wungirije w’Aba-Houthi, azasimbura Rahawi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *