Ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje ko zataye muri yombi Mugwanya Shaban, wiyitaga “Major Shaban”, nyuma yo kumushinja ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gushimuta abantu, kwiyitirira ubuyobozi no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mugwanya yafashwe ku wa 27 Kanama 2025 kuri sitasiyo ya lisansi ya Shell mu Karere ka Wakiso, yambaye umwambaro wa gisirikare wa UPDF uriho ipeti rya Major. Abashinzwe umutekano bamufatanye imbunda y’igikinisho n’ikarita ya gisirikare mpimbano yari yanditseho amazina ye.
Nyuma yo gufatwa, yemeye ko amaze igihe yiyita ofisiye mukuru wa UPDF kuva muri Gashyantare 2024, akabyaza umusaruro icyo kinyoma mu bikorwa by’amanyanga birimo gufata abantu bunyuranije n’amategeko, gukemura amakimbirane y’imitungo n’imyenda ku nyungu ze bwite.
Ibyaha akekwaho
Gushimuta: Mu kwezi kwa Kanama 2025, Mugwanya n’abandi barimo Mpanga Brennan Patrick, Kyamanya Peter ndetse n’uwiyita Capt Ivan, bashimuse Mzee Spelito Mubiru wo mu Karere ka Luwero. Byemejwe ko Nalwoga Sharon ari we watanze miliyoni 3 z’amashilingi ya Uganda (UGX) ku nyungu z’ayo mahano. Mubiru yajyanywe mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi agumishwa mu maboko yabo mu gihe cy’iminsi ibiri.
Gukoresha inyandiko mpimbano: Ubutasi bwerekanye ko umwenda wa gisirikare Mugwanya yambaraga yawuguze ibihumbi 150 by’amashilingi ya Uganda, ibirango by’ipeti rya Major akabigura ibihumbi 60, naho ikarita mpimbano akayigura ibihumbi 40. Byose byakozwe n’umudozi witwa Alex ukorera i Kampala.
Kwiyitirira ubuyobozi: Mu bufatanye n’abandi barimo bamwe mu bapolisi n’umusirikare uri kiruhuko cy’izabukuru, Mugwanya yakoraga ibikorwa by’uburiganya nko gufata abantu no gucu imanza z’imirima, abyitirira ububasha bwa UPDF cyangwa bwa perezida.
UPDF yavuze ko ibyo bikorwa bikomeye bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu, bigasenya icyizere abaturage bafitiye ingabo.
Itangazo ryayo rigira riti: “Mugwanya Shaban ntiyigeze aba umusirikare wa UPDF. Twamufashe kandi azashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.”
Ingabo za Uganda zasabye abaturage kujya bashishoza igihe bahuye n’abantu biyitirira inzego z’umutekano, bagasaba ibyangombwa byabo mbere yo kubaha ububasha. Abakekwaho kwiyitirira inzego za Leta bagomba gutangirwa amakuru ako kanya kuri polisi cyangwa ku bigo bya gisirikare.


