VISIT RWANDA igiye kwamamazwa muri NBA na NFL

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (Rwanda Development Board, RDB) rwatangije ubufatanye bushya n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariyo Los Angeles Clippers yo muri NBA na Los Angeles Rams yo muri NFL. Ni ubwa mbere ikirango cy’ubukerarugendo cy’ Afurika kibashije kuba umuterankunga icyarimwe mu makipe akomeye yo muri NBA na NFL, bikaba […]
Rutshuru: Abarwanyi ba M23 biriwe mu mirwano na Wazalendo mu midugudu ine

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Nzeri, imirwano mishya yadutse, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC-FDP mu midugudu ya Lurere, Makomalehe, Kitunva, na Kashavu, muri Gurupoma ya Bukombo muri Teritwari ya Rutshuru, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivile yo muri ako karere […]
FIFA yeteye mpaga Bafana Bafana yitegura guhura n’Amavubi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yateye mpaga ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana, nyuma yo gukinisha umukinnyi utabyemerewe ubwo yahuraga na Lesotho. Afurika y’Epfo yakuweho ariya manota nyuma yo gukinisha Teboho Mokoena wari ufite amakarita abiri y’umuhondo uriya mukino wabaye muri Werurwe uyu mwaka. FIFA mu itangazo yasohoye yagize iti: “Komisiyo ishinzwe imyitwarire […]
U Budage: Abagera ku 4000 bagiye kubura akazi na 13,000 muri Bosch kubera AI

Isosiyete y’indege y’Abadage, Lufthansa, irateganya kugabanya imirimo myinshi y’ubuyobozi mu 2030 ikayisimbuza ikoranabuhanga rigezweho. Iri tsinda rivuga ko AI n’ikoranabuhanga rya digitale bizasimbura imirimo imwe n’imwe mu gihe ivugurura uburyo indege zayo zikora. Kuri uyu wa Mbere, iyi sosiyete y’ubwikorezi y’igihugu cy’u Budage, Lufthansa, yemeje aya makuru ivuga ko bigamije kugabanya imyanya 4000 y’ubuyobozi mu […]
Drones zaturutse i Bujumbura na Uvira zarashe mu Mikenke

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere ryarashe mu midugudu ituwe b’Abanyamulenge mu gace ka Mikenke ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rikoresheje drones z’intambara. Amakuru y’ibi bitero bishya yemejwe n’umutwe wa M23 biciye mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka. Kanyuka yifashishije urubuga rwe rwa X, yavuze ko […]
Yigize umusirikare wa UPDF ndetse aniha ipeti rya Majoro

Ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje ko zataye muri yombi Mugwanya Shaban, wiyitaga “Major Shaban”, nyuma yo kumushinja ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gushimuta abantu, kwiyitirira ubuyobozi no gukoresha inyandiko mpimbano. Mugwanya yafashwe ku wa 27 Kanama 2025 kuri sitasiyo ya lisansi ya Shell mu Karere ka Wakiso, yambaye umwambaro wa gisirikare wa UPDF uriho ipeti […]
Urukiko rwategetse ko Kalisa Adolphe afungwa iminsi 30

Ku wa 29 Nzeri 2025, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwasomye icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Kalisa Adolphe, uzwi nka Camarade, mu gihe cy’iminsi 30. Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha, kandi ko kuba ari hanze bishobora kubangamira iperereza ririmo gukorwa. Mu gihe hasomwaga umwanzuro, nta muryango we witabiriye, ariko abanyamakuru bari bahari biteguye […]
Israel yasohoye urutonde rw’ibihugu 77 byanze kumva ijambo rya Netanyahu igomba kwitaho
Ijambo rya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ryagarutsweho cyane mu itangazamakuru ku Isi hose, atari ukubera ibikubiyemo, ahubwo kubera ukuntu abari mu nama basohotse mu cyumba mbere y’uko avuga. Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Israel ikaba yasohoye urutonde rw’ibihugu imyanya yabyo yasigayemo ubusa mu gihe cy’iminota 41 yamaze avuga […]
Tshisekedi yohereje i Washington intumwa zo kwihutisha amasezerano yo kumurinda

Repubulika ya Demokarasi ya Congo biravugwa ko ishaka kwihutisha amasezerano arimo kuganirwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi ni bimwe mu byashyizwe imbere na Perezida wa Congo igihe yari i New York, aho yari yitabiriye Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye. FĂ©lix Tshisekedi yagiranye inama nyinshi, cyane cyane na Massad Boulos, Umujyanama wa White […]
Kinshasa: Impungenge nyuma y’uko leta yohereje FARDC kurwanya “embouteillages”

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje iyoherezwa ry’abasirikare ba FARDC gufasha Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda guhangana n’umubyigano w’imodoka (embouteillages) umaze kuba akasamutwe i Kinshasa, guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Nzeri. Iki cyemezo gikurikira amabwiriza ya Perezida wa Repubulika mu Nama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 19 Nzeri, agamije […]
Perezida Museveni yavuze ko Eddy Kenzo ari umwana wa Brig. Chef Ali

Umuhanzi w’Umunya-Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, Eddy Kenzo yatangaje ku mugaragaro ko se ari nyakwigendera Brigadier Chef Ali, umwe mu basirikare 27 ba NRA barwanye urugamba rwashyize Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi mu 1986. Ibi byemejwe nyuma y’uko Perezida Museveni ubwe mu muhango wo kumurika alubumu ye i Speke Resort Munyonyo, ku wa Gatandatu, yagaragaje […]
Abafana baherekeje Rayon Sports muri Tanzania bafatiwe nziraÂ

Abakunzi ba Rayon Sports bari bajyanye ikipe yabo muri Tanzania bahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo bari mu rugendo rwo gusubira mu Rwanda. Byabaye nyuma yo gusanga imodoka bari batwaye yarengeje ibiro byemewe. Aba bafana bari bagendeye mu modoka ya kompanyi ya Ritco, bageze i Dar es Salaam ku wa Gatanu nijoro, aho ikipe yabo yakinaga […]
Michigan: Abantu 4 biciwe mu kiliziya 8 barakomereka nyuma yo kuraswa

Abayobozi baravuga ko umugabo yishe byibuze abantu bane abandi benshi barakomereka mu iraswa ryabereye mu muri Kiliziya ya Jesus Christ of Latter-day Saints i Grand Blanc, muri Leta ya Michigan, mbere yo kwicwa na we arashwe n’abapolisi. Kuri iki Cyumweru, itariki 28 Nzeri, byibuze abantu bane bishwe nyuma y’uko umugabo witwaje imbunda w’imyaka 40 wahoze […]
Perezida Kagame yakiriye umuteramakofe Takam n’umunyonzikazi Vallieres

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yabonanye n’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Carlos Takam. Kuri iki Cyumweru, Fondasiyo ya Carlos Takam yatangije ishuri rya Boxe rya Carlos Takam i Kigali, hagamijwe kumenyekanisha no guteza imbere siporo y’iteramakofe muri Afurika. Carlos Takam yahaye kandi Perezida umukandara w’umwimerere wa Champion w’Isi muri WBC mu rwego […]