Lufthansa-A320neo

U Budage: Abagera ku 4000 bagiye kubura akazi na 13,000 muri Bosch kubera AI

Sangiza iyi nkuru

Isosiyete y’indege y’Abadage, Lufthansa, irateganya kugabanya imirimo myinshi y’ubuyobozi mu 2030 ikayisimbuza ikoranabuhanga rigezweho.

Iri tsinda rivuga ko AI n’ikoranabuhanga rya digitale bizasimbura imirimo imwe n’imwe mu gihe ivugurura uburyo indege zayo zikora.

Kuri uyu wa Mbere, iyi sosiyete y’ubwikorezi y’igihugu cy’u Budage, Lufthansa, yemeje aya makuru ivuga ko bigamije kugabanya imyanya 4000 y’ubuyobozi mu 2030.

Isosiyete yavuze ko izakoresha ubwenge buhangano (AI), gukoresha uburyo bwa digitale no kuzigama neza.

Iri tangazo rije nyuma y’iminsi mike indi sosiyete ikomeye yo mu Budage, igihangange mu nganda, Bosch, ivuze ko izagabanya imirimo 13.000  hakoreshejwe AI.

Isosiyete yagize ati: “Itsinda rya Lufthansa ririmo gusuzuma ibikorwa bitazaba bikiri ngombwa mu gihe kiri imbere…”.

Rikomeza rigira riti: “By’umwihariko, impinduka zikomeye zazanywe no gukoresha ikoranabuhanga no gukoresha ubwenge bw’ubuhangano bizatuma habaho imikorere myiza mu bice byinshi no mu nzira nyinshi.”

Usibye kugira sosiyete bwite, Lufthansa Airlines, Lufthansa Group kandi ifite imigabane mu zindi sosiyete z’indege nyinshi, zirimo Austria, Australia, Bruxelles na Discover Airlines, utibagiwe Eurowings, ITA Airways na International Air Line.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *