Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yateye mpaga ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana, nyuma yo gukinisha umukinnyi utabyemerewe ubwo yahuraga na Lesotho.
Afurika y’Epfo yakuweho ariya manota nyuma yo gukinisha Teboho Mokoena wari ufite amakarita abiri y’umuhondo uriya mukino wabaye muri Werurwe uyu mwaka.
FIFA mu itangazo yasohoye yagize iti: “Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FIFA yahannye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo (SAFA) ku bwo kuba yarakinishije umukinnyi Teboho Mokoena utari ubyemerewe, mu mukino wahuje Afurika y’Epfo na Lesotho wabaye ku wa 26 Werurwe, mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.”
FIFA yavuze ko Afurika y’Epfo yishe ingingo ya 19 igenga imyitwarire ndetse n’iya 14 igenga ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Yunzemo iti: “Ku bw’ibyo Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FIFA yanzuye ko umukino wateje ikibazo ubamo guterwa mpaga y’ibitego 3-0 ku bahagarariye ikipe ya Afurika y’Epfo.”
Afurika y’Epfo kandi yategetswe gutanga amande angana n’amafaranga y’amasuwisi 10,000 (arenga Frw miliyoni 10), na ho Mokoena arihanangirizwa.
Afurika y’Epfo nyuma yo guterwa mpaga yahise iva ku mwanya wa mbere mu tsinda C ihuriyemo n’amakipe arimo Amavubi, ijya ku wa kabiri n’amanota 14 inganya na BĂ©nin yahise ifata umwanya wa mbere.
Amakipe yombi ararusha Amavubi y’u Rwanda na Super Eagles amanota atatu yonyine.
Mu kwezi gutaha ni bwo imikino yo mu tsinda C izasozwa Amavubi yakira Benin ndetse agasura Afurika y’Epfo, mu mikino ibiri asabwa gutsinda kugira ngo abe yagira amahirwe yo kuzakina Igikombe cy’Isi.


