IMG-20250929-WA0022

Urukiko rwategetse ko Kalisa Adolphe afungwa iminsi 30

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 29 Nzeri 2025, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwasomye icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Kalisa Adolphe, uzwi nka Camarade, mu gihe cy’iminsi 30. Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha, kandi ko kuba ari hanze bishobora kubangamira iperereza ririmo gukorwa.

Mu gihe hasomwaga umwanzuro, nta muryango we witabiriye, ariko abanyamakuru bari bahari biteguye kumva iby’urubanza. Kalisa yari yatanze inzitizi asaba ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha, ariko zasuzumwe zisanga nta shingiro zifite kuko atuye mu gace uru rukiko rukoreramo.

Urukiko rwasobanuye ko ibyaha akurikiranyweho birimo kunyereza umutungo no gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bihanishwa ibihano birengeje imyaka ibiri y’igifungo, bityo bigasaba ko akomeza gufungwa kugira ngo iperereza ridacogora.

Kalisa Adolphe, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, azajyanwa mu igororero rya Nyarugenge (i Mageragere) nk’uko amategeko abiteganya, kuko umwanzuro w’urukiko uhita ushyirwa mu bikorwa. Ariko afite iminsi itanu yo kujurira icyo cyemezo.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *