IMG-20250301-WA0052

Kinshasa: Impungenge nyuma y’uko leta yohereje FARDC kurwanya “embouteillages”

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje iyoherezwa ry’abasirikare ba FARDC gufasha Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda guhangana n’umubyigano w’imodoka (embouteillages) umaze kuba akasamutwe i Kinshasa, guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Nzeri. Iki cyemezo gikurikira amabwiriza ya Perezida wa Repubulika mu Nama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 19 Nzeri, agamije koroshya urujya n’uruza rw’imodoka mu murwa mukuru.

Icyakora, iki cyemezo cyateje urujijo mu ndorerezi zo mu gihugu ndetse n’amahanga, bemeza ko ari igisubizo cy’agateganyo ku kibazo cy’imikorere mibi y’urwego rwakabaye rurwanya uyu muvundo.

Umunyamakuru akaba n’umwanditsi Mike Gardy Diana agira ati: “Mu gihe gito, bishobora gufasha gutunganya imihanda, ariko amaherezo, kohereza abasirikare ntabwo bizatanga igisubizo kirambye kuri iki kibazo.” Arasaba ko hajyaho gutekereza ku igenamigambi ry’umujyi i Kinshasa, aho abaturage biyongera cyane bitandukanye n’imikoreshereze y’ubutaka idahwitse.

Ubwoba bw’uko ibintu byarushaho kuba bibi

Dismas Kitenge, perezida w’Itsinda Lotus, umuryango utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu ufite icyicaro i Kisangani, ahangayikishijwe n’uko ibintu byarushaho kuzamba:

“Ingabo zishobora kuzana disipulini runaka, ariko tugomba gutinya ihohoterwa. Abasirikare ubwabo bashobora guteza “embouteillages”, gutoteza, ndetse no gukora urugomo.”

WhatsApp Image 2020 02 26 at 3.21.24 PM

Stéphanie Wolters, umushakashatsi mu kigo cya Afurika yepfo cy’imibanire mpuzamahanga nawe afite impungenge nk’izo:

“Gufata amasaha atanu kugira ngo ukore urugendo rw’ibirometero bitanu. Ikibazo ni uko hari imodoka nyinshi cyane n’imihanda mike.”

Aba bose barahamagarira guverinoma gushyira imbere ibisubizo birambye:  kubaka imihanda mishya, no kunoza igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *