AP25178752701200

Tshisekedi yohereje i Washington intumwa zo kwihutisha amasezerano yo kumurinda

Sangiza iyi nkuru

Repubulika ya Demokarasi ya Congo biravugwa ko ishaka kwihutisha amasezerano arimo kuganirwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi ni bimwe mu byashyizwe imbere na Perezida wa Congo igihe yari i New York, aho yari yitabiriye Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye. FĂ©lix Tshisekedi yagiranye inama nyinshi, cyane cyane na Massad Boulos, Umujyanama wa White House ku bibazo bya Afurika. Kugeza ubu, ibivugwa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro birazwi, ariko Kinshasa ubu ngo irashaka gutera intambwe ku bijyanye n’umutekano, aho amakuru agera kuri RFI avuga ko, intumwa zoherejwe na Kinshasa mu buryo bwihariye kugira ngo zihutishe ayo masezerano.

Abantu icyenda bose biravugwa ko bazoherezwa muri ubu butumwa. Muri bo harimo impuguke mu by’umutekano n’abasirikare bakuru, barimo inzobere mu by’ubutasi bwa gisirikare. Bazasanga General Patrick Sasa Nzita muri Amerika. Amakuru akomeza kugera kuri Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa avuga ko, ubutumwa bwabo bw’iminsi icumi, i New York na Washington, bufite intego imwe: kuganira n’uruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye n’umutekano mu masezerano ateganijwe hagati ya DRC na Amerika.

Amahame mashya azita ku mategeko yo muri Amerika ashyira imbere ihererekanya ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi ritekanye nk’ikintu cy’ibanze mu gihugu, bifitanye isano n’umutekano. Uyu munsi, Kinshasa irashaka ko aya masezerano ari mu biganiro arenga ubucuruzi gusa. Umwe mu bagize izo ntumwa yasobanuriye RFI ko igitekerezo ari ukureba uko bakwigana amasezerano yasinywe na Amerika na Koweit ndetse na Arabia Saoudite, ahuza ubukungu n’ubwirinzi cyangwa igisirikare.

Ikigamijwe nta kindi: kubera ko kubona amabuye y’agaciro akomeye cyangwa y’ingenzi byatuma Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitekanye, amasezerano ari kuganirwaho agomba na yo guha umutekano cyangwa kurinda Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Abanyamerika bashobora rero, nk’uko uruhande rwa Congo rubyizeye, gutanga inkunga y’umutekano, badasimbuye Igisirikare cya Congo. Iyi nkunga ishobora kwita ku mitunganyirize y’igisirikare, ibikoresho, cyangwa no kuvugurura sisitemu z’ubwirinzi.

Ariko kuri iki cyiciro, nk’uko iyi nkuru isoza ivuga, ibyo biracyari ibyo kuganirwaho.

Ikigaragara cye, ubutegetsi bwa Tshisekedi nubwo bubihakana, bwiteguye guha Leta Zunze Ubumwe za Amerika amabuye y’agaciro yose zifuza ari mu butaka bwa Congo, ariko ubutegetsi bwa Trump nabwo bukamwizeza kuzamurinda abashaka kumukura ku butegetsi bose cyane cyane abakoresha intwaro nk’Ihuriro AFC/M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *