Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Nzeri, imirwano mishya yadutse, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC-FDP mu midugudu ya Lurere, Makomalehe, Kitunva, na Kashavu, muri Gurupoma ya Bukombo muri Teritwari ya Rutshuru, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivile yo muri ako karere abitangaza ngo ni ibitero byagabiwe icyarimwe n’inyeshyamba za Wazalendo ku ngabo za AFC / M23 zagaragaye muri ibyo bice ku mugoroba wo ku Cyumweru, itariki ya 28 Nzeri, kugeza ku wa Mbere, itariki 29 Nzeri.
Urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwumvikanye muri biriya bice bya Sheferi ya Bwito, bihagarika ibikorwa bitandukanye by’abaturage nk’uko bitangazwa na Actualite.cd.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu midugudu yabayemo imirwano. Iyi midugudu ariko iracyari mu maboko y’inyeshyamba za AFC / M23, kandi wazalendo iri mu nkengero.


