Umusore w’imyaka 28 wo muri Taiwan yasanzwe amanitse mu mugozi mu gihe umurambo w’umukobwa wari inshuti ye bahuriye kuri internet wasanzwe mu busitani. Biravugwa ko umusore yishe umukobwa wamubwiraga ko ari isugi nyuma yo kumenya ko yasambanye n’abagabo benshi.
Nk’uko urupapuro uyu musore Gary Chu yasize yiyahura rubigaragaza, ngo uyu mukobwa w’imyaka 27 witwa Yee-min Huang yamubwiye ko yari isugi kandi ko ari we mugabo wa mbere bakundanye, ariko Chu aza kuvumbura ko yamucaga inyuma ndetse agasambana n’abagabo benshi bahuriraga ku rubuga rwitwa Tinder ruhuza abifuza kuba inshuti.
Uyu musore wari umukinnyi wa Boxe utarabigize umwuga, ngo yahise agerageza gutandukana n’uyu mukobwa ariko aramwangira.
Musaza wa yee-min witwa Francis Huang akaba yaratabaje polisi ndetse na rubanda ngo bamufashe gushakisha mushiki we nyuma yo kubona adataha mu rugo kandi amaze iminsi atitaba telephone.
Ubwo polisi yagiye mu rugo kwa Chu ibura uyu mugore, ariko nyuma y’iminsi abuze, Chu aza gusangwa amanitse mu mugozi nk’uwiyahuye.
Polisi yongeye kureba amashusho ya video yo mu rugo rwa Chu, ibona Yee-min yinjira iwe, ariko ntiyigeze asohoka. Chu ngo akaba yaragaragaye afite ibikapu birindwi abisohora iwe.
Ubwo yahise ajya kujugunya ibyari mu bikapu mu busitani bw’indabo buri iwe, nyuma yo gusuzuma ubu busitani polisi ibona ibice by’umubiri wa Yee-min byacagaguwe.
Polisi nibwo yahise ibona urupapuro Chu yasize yiyahura avuga ko Yee-min yamuhemukiye.
Banasanze ubutumwa kuri facebook ye yohereje mbere y’uko yiyahura bugira buti: “ Nyuma yo guhura kuri Tinder, yarambeshye, avuga ngo ni isug i.”
Yakomeje agira ati: “ Sinigeze narimwe mubabaza cyangwa ngo mbangamire ubwisanzure bwe kandi yakomeje kuza iwanjye ubwo nageragezaga gutandukana nawe .”
Src:WWWNews


