Yitwa Ndege Umwana w’urupfu, ahekenya urwembe agacira ifu, amira itabi ryaka akarigarura ryaka- Video

Sangiza iyi nkuru

Mu kivugo abanza kuvuga iyo agiye gukora ibidasanzwe benshi bareba kakikanga, avuga ko yitwa Karemera Gacinyundo umwana w’urupfu, ariko agashimangira ko izina rye azwiho ari Ndege.

Mu gihe benshi bakeka ko ibyo akora abikoreshwa n’amadayimoni, avuga ko atari yo ahubwo ko ibyo akora ari ibyo yize aho yita kwa Carlos mu mujyi wa Kigali.

Ati “ubundi njyewe ntabwo ari amadayimoni, ubundi Imana ijya kunshyira ku Isi, yararebye iti ‘Mwana wanjye, aho kugirango uzibe, nguhaye ubumenyi bwo kugirango umenye siporo’, ni impano Imana iba yaranyihereye”.

Uyu musore ukunze kuba ari muri Gare ya Nyabugogo, akora ibintu benshi bafata nk’ibidasanzwe ku kiremwamuntu,  akora amasiporo akavuga ko yihinduye nk’urupfu, ko yihinduye akanyamasyo, atamira itabi ryaka yarangiza akanywa inzoga, nyuma akaza kurigarura ricyaka.

Ibyo Ndege akora ni byinshi, afata urwembe rushya, akaruhekenya, yarangiza akanywa inzoza, akaza gucira ifu ya rwa rwembe yahekenye.

Reba video:

YouTube player

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *