Ikipe ya Young Africans yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Tanzania (Super Cup), nyuma yo gutsinda ibitego 1-0 Simba Sports Club ikinamo Umunyarwanda Meddie Kagere.
Ni mu mukino w’ishiraniro aya makipe y’amakeba yari yahuriyemo kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar es Salaam.
Igitego cyo ku munota wa 11 w’umukino cya rutahizamu Fiston Mayele ni cyo cyafashije Young Africans kwegukana Super Coup ya gatandatu mu mateka yayo.
Young Africans kandi yihoreraga kuri Simba nyuma y’uko muri Nyakanga uyu mwaka yari yayitsindiye igitego 1-0 mu mujyi wa Kigoma, ikayitwara igikombe cya Azam Sports Federation Cup.
Simba itari ifite Kagere kuri uyu mukino, yihariye igice cya kabiri cy’umukino inahusha uburyo bwinshi bw’ibitego, gusa inanirwa kubona byibura igitego cyo kunganya.
Nko ku munota wa 48 Umukongomani Chris Mugalu yahushije uburyo bukomeye, ubwo yarekuraga umupira ukagarurwa n’umutambiko w’izamu.
Simba Sports Club yarangije uyu mukino ifite mu kibuga abakinnyi 10 bonyine, nyuma y’ikarita itukura yeretswe Taddeo Lwanga.
Ni nyuma y’ikosa rikomeye uyu munya-Uganda yari akoreye kuri Feisal Salum Abdallah akerekwa ikarita ya kabiri y’umuhondo.


