Yuhi wa VI Bushayija bamwe bafata nk’Umwami w’u Rwanda cyane cyane abanyamahanga ariko mu Rwanda akaba adafatwa gutyo bitewe n’uko u Rwanda rutakiri igihugu kigendera ku bwami, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 30 Mutarama, yatumiwe mu birori byateguwe n’Ikinyamakuru The Drum byatangiwemo igihembo kiswe The order of The Drum mu rwego rwo gushimira abantu ngo bagize uruhare mu guhindura Isi aho byari biteganyijwe ko ari we utanga ibi bihembo.

Yuhi VI Bushayija yatumiwe muri iki gikorwa na Gordon Young, Umwanditsi mukuru wa The Drum.

Young akaba yasobanuye impamvu batumiye umwami w’umunyafurika avuga ko mu muco w’u Rwanda uhasanga ingoma, kandi ku Banyafurika ingoma akaba atari igikoresho cyo kwishimisha gusa, ahubwo ari n’igikoresho cyo gutumanaho.

Mu bantu bahawe iki gihembo harimo Calm and W.A.C.L, Nick Entwistle, washinze One Minute Briefs, Leila Fataar, washinze Platform 13, Ali Hanan, washinze akaba na PDG wa Creative Equals, na Adrian Walcott, washinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Brands With Values.

Mu kiganiro yatanze, Bushayija yavuze ko yishimiye kuba umufatanyabikorwa wa The Drum, ayishimira ko imuha agaciro kurusha igihugu cye, akomeza asobanura icyo ingoma yari ivuze mu muco nyarwanda avuga ko nta ngoma, nta mwami kandi bahoze bayiha agaciro.
Yasobanuye ukuntu mu Rwanda barindaga ingoma, avuga ko bayibikaga hafi y’umuriro bakayisiga amaraso y’ikimasa.
Kanda hano wiyandikishe ( Subscribe) ubona ibiganiro, indirimbo kandi bishya mu mashusho


