Umuhanzi Yvan Buravan avuga ko kuba indirimbo “Garagaza” imaze kurebwa n’abagera kuri 1.000.000 abikesha ko ise umubyara ugaragara mu mashusho yayo yarayihaye umugisha nk’umubyeyi.
Ibi Buravan yabitangaje mu kiganiro #Theturnup kuri TV10 ubwo yavugaga ku ndirimbo ye nshya yise “Si belle” n’igitaramo afite mu mpera z’uyu mwaka, anakomoza ku ndirimbo “Garagaza” ahamya ko gukundwa kwayo birimo n’umugisha wa kibyeyi cyane ko ise akoreshamo igicurangisho kimeze nka trompete aho agaragara no mu mashusho yayo.
Ati “Ejo nkimara kubona ko yamaze kurebwa inshuro 1.000.000 nahise njya kureba papa ndamubwira nti ’wabonye wa mugisha wa kibyeyi nakubwiraga ? nahise mubwire ko indirimbo yakunzwe cyane”.
Ubusanzwe ise wa Buravan ngo asanzwe amufasha ndetse akamushyigikira mu muziki akora. Asaba ababyeyi gushyigikira abana babo mu mpano zabo barebeye kuri se umubyara.


