Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyanyomoje ibiheruka gutangazwa na Guverinoma ya Sudani y’Epfo ku bijyanye n’imirwano yahuje abasirikare b’ibihugu byombi ikagwamo babiri.
Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize ni bwo abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo barashwe n’Ingabo za Uganda barapfa undi umwe zimufata mpiri, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.
Kuva icyo gihe ibihugu byombi ntivuga rumwe ku cyashotoye ikindi.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani y’Epfo, Maj. Gen Lul Ruai Koang, yavuze ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi bakozanyeho ari abasirikare ba Uganda binjiye ku butaka bwa Sudani y’Epfo.
Mugenzi we wa Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso, we yavuze ko intandaro yo kugira ngo abasirikare b’impande zombi barasane ari uko aba Sudani y’Epfo binjiye ku butaka bwa Uganda bari kuri moto bagatangira gutoteza abaturage, ingabo za Uganda zagerageza kubavugisha bagatangira kuzirasaho.
Igisirikare cya Uganda cyahinduye imvugo noneho kinashinja icya Sudani y’Epfo gushinga bariyeri ku butaka bwayo, iba intandaro y’imirwano.
Umuvugizi wungirije wa UPDF, Deo Akiiki, yavuze ko ibyo mugenzi we wo muri Sudani y’Amajyepfo avuga ari ibinyoma no kubeshya nkana ibyabaye.
Ati: “Ibyabaye birababaje kandi turabyicuza binyuze mu kwamagana no gufata ingamba zihamye zo kurwanya abaguye mu makosa bakoze yo gukorera ubwicanyi ku butaka bwa Uganda ku bw’impamvu z’icyaha kitemewe.”
Akiik yavuze ko “Ku wa 27 Ukwakira 2020 ahagana mu ma saa z’ijoro, ingabo za Sudani y’Epfo zibarirwa muri 36 zashinze bariyeri itemewe n’amategeko ndetse zinagaba igitero ahitwa Ted-Nagwe (Atwila) mu ntara ya Pangira ho mu karere ka Lamwo ku birometero byinshi mu gice cya Uganda, kubera impamvu itazwi.”
Umuvugizi wungirije w’igisirikare cya Uganda yavuze ko nyuma y’iriya bariyeri, UPDF yahawe amakuru n’abaturage ikajya kureba ibyari byabaye.
Mu kugera muri Ted-Nagwe ngo ingabo za Uganda zabonye umusirikare wa Sudani y’Epfo, birangira uwari uziyoboye amwegereye kugira ngo amusabe ibisobanuro, abandi bari bihishe batangira kurasa.
Abasirikare babiri ba Sudani y’Epfo barasiwe muri kiriya gitero, uwari wafashwe mpiri n’imbunda eshatu bari bitwaje byashyikirijwe Sudani y’Epfo ku wa 29 Ukwakira.
Uganda ivuga ko nta musirikare wayo n’umwe wigeze akomerekera muri iriya mirwano, gusa igashimangira ko kuba abasirikare ba Uganda bakomeje kuvogera ubutaka bwayo, atari ikibazo ku mutekano ku mupaka ugabanya ibihugu byombi gusa, ko ahubwo ari n’ikibazo ku mubano w’abaturage b’ibihugu byombi.
Akiik yavuze ko ba Minisitiri b’Ingabo n’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, bari mu biganiro bigamije gushakira umuti kiriya kibazo.


