Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye iy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), nyuma yo kwikoma u Rwanda ikanarusabira ibihano irushinja gufasha umutwe wa M23.
Ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare ni bwo abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko bagejejweho Komisiyo ihuriweho igizwe na Komisiyo zombi z’ububanyi n’amahanga zasesenguye ibyatangajwe n’Inteko ya EU ku Rwanda, hagamijwe kubyamagana.
Umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC ndetse ku mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU



