Zambia: Abakobwa bambara impenure bafatiwe ibyemezo bikarishye

Sangiza iyi nkuru

Kaminuza iherereye mu gihugu cya Zambiya yasabye abakobwa bose biga muri iyi kaminuza ko uzahirahira yambara impenure ‘Mini’ nta kabuza azasohorwa muri iyi kaminuza.

Ibi bije nyuma yaho abahungu biga muri iyi kaminuza batangarije ubuyobozi ko imyambarire y’abakobwa bahiga ibacumuza, aho usanga biga badatuje bitewe n’ibyo baba babona imbere yabo.

Iyi kaminuza iherereye mu murwa mukuru wa Lusaka uyinjiyemo ngo usanganirwa n’amatangazo agaragaza ko kiziri kikaziririzwa kwambara impenure muri iyo kaminuza.

101217035 d1295e08 91c2 4dd9 8367 4e4a6ad31600
Itangazo riburira umukobwa wese uzahirahira kwambara impenure ko azabiryozwa

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, abahungu nibo ntandaro yo guca impenure muri iyi kaminuza nyuma y’uko bagaragaje ko bibabangamira. Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru, yagize ati “Namwe murabizi uburyo imibiri y’abakobwa ihahamura, biratugora rwose”

Ni ubwa mbere iyi kaminuza ifashe iki cyemezo kugeza naho itanga itangazo mu kigo hose ku bijyanye n’imyambarire y’abakobwa.

Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *