Dr. Nevers Mumba wabaye Visi Perezida wa Zambia akanaba Ambasaderi w’iki gihugu yatangaje ko nta kindi u Rwanda rwakora kitari ukwizera ibyo Nsabimanana Callixte (Maj. Sankara) aherutse kuvugira mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza, ashinja Perezida Edgar Lungu gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Tariki ya 13 Nyakanga, ni bwo Maj. Sankara yatangarije urukiko ko Perezida Lungu yahaye umuyobozi w’ihuriro mpuzamashyaka arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rya MRDC-Ubwiyunge, Paul Rusesabagina, ibihumbi 150 by’amadolari y’Amerika. Icyo gihe ngo yamusezeranyije kumufasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Tariki ya 14 Nyakanga, Ibiro bya Perezida Lungu byasohoye itangazo rihakana rikanamagana ibyo Sankara yatangaje. Kuri uyu wa 16 Nyakanga, byasohoye irindi tangazo risaba abaturage kwirinda impuha, bakareka ikibazo kigakemurwa binyuze mu nzira ya demukarasi.
Dr. Mumba mu nkuru ya Zambian Observer abona ko Guverinoma ya Zambia ikwiriye kumenya ko ikibazo cyayo n’u Rwanda gikomeye, ikagihagurukira kugira ngo igishakire umuti. Kuri we, ntabwo kwandika impapuro iki gihugu gihakana ibi birego bihagije.
Impamvu uyu munyapolitiki atanga ni uko ngo: “Guverinoma y’u Rwanda nta kindi yakora kitari ukwizera ibyo [Maj. Sankara] yatangaje.” Abona ko Guverinoma ya Zambia ikwiriye gusubiza ibibazo byose by’ingenzi u Rwanda rwayibaza, aho gukomeza guhakana.
Mu Rukiko rwa Nyanza, Maj. Sankara wireguraga ni we wahawe umwanya. Iburanisha ritaha rizaba tariki ya 10 Nzeri 2020. Ashinjwa ibyaha 17 bifitanye isano n’iterabwoba ndetse n’ibyaha guhakana no gupfobya jenoside.


