Ifoto itavuzweho rumwe n’abantu batari bacye ku mbuga nkoranyambaga uko bagenda bayihererekanye, igaragaza Perezida wa Zambia Edgar Chagwa Lungu, yicaye ku ntebe imbere ye hapfukamye Minisitiri w’ubworozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi foto yahyizwe ahagaragara n’umunyamakuru wa Perezidansi ya kiriya gihugu kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017, yafotowe ku cyumweru tariki ya 19 ubwo uyu muminisitiri ngo yari avuye mu misa ku kiliziya ya Mary Immaculate iherereye mu murwa mukuruw’iki gihugu, Lusaka ubwo yari aje gutanga ubusobanuro ku bijyanye n’uburobyi.
Uretse kuba iyi foto yaragiye ihererekanywa n’abantu batari bacye hirya no hino, abandi bantu benshi bagiye bayitangaho ibitekerezo byinshi ndetse ahanini binagaragaza ko ari ugutanga icyubahiro kirenze icyo umuntu yagahaye umuntu mugenzi we.
Gusa amakuru atangwa n’ikinyamakuru zambiareports avuga ko aba bagabo 2 baganiraga ku kibazo cyijyanye n’uburobyi ndetse n’umusaruro.
Abandi bagaragaza ko Perezida Edgar Chagwa Lungu yatumiye uyu muyobozi na we ukomeye mu biro birimo intebe imwe kandi igomba kwicarwaho na Perezida mu gihe uyu muyobozi atari yemerewe guhagarara hejuru y’umutegetsi we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe abandi benshi mu bitekerezo batanze kuri iyi foto bagaragaje koi bi bidakwiye nubwo koko ari ngombwa kugaragariza icyubahiro abakuyobora ariko ko bose ari abayobozi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean@Bwiza.com


