Leta ya Zambia kirukanye ku butaka bwacyo Umushinwa ukora amafirime imusubiza mu gihugu cy’abaturanyi cya Malawi aho akurikiranweho ibyaha bijyanye n’ivanguramoko no gukoresha abana.
Lu Ke yari atuye muri Malawi ubwo yagaragazwaga na BBC Africa Eye, ivuga ko yakoresheje abana baho mu gufata amashusho y’indamutso yihariye, amwe muri yo akubiyemo ibintu bishingiye ku ivangura.
Ayo mashusho ngo ashobora kugurwa amadolari 70 (£ 55) ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa no ku mbuga za interineti.
Lu Ke yahakanye gukora amashusho asebanya nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gukwirakwiza umuco w’Abashinwa mu baturage baho.
Lu Ke yafunzwe mu kwezi gushize muri Zambia kandi acibwa amande kubera kuhinjira mu buryo butemewe.
Umushinjacyaha mukuru wa Malawi, Thabo Chakaka Nyirenda, yemereye BBC ko yoherejwe. Yongeyeho ko umuturage w’u Bushinwa agomba kwitaba urukiko kuri uyu wa Mbere.
Filimi mbarankuru ya BBC Africa Eye yatumye u Bushinwa busezeranya gukumira ivanguramoko kuri interineti rikorerwa Abanyafurika, nk’uko byatangajwe na China Morning Post.
Nk’uko urubuga Rest of World rubitangaza, nyuma y’iyi filime, imbuga nkoranyambaga zizwi cyane mu Bushinwa zafashe ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’ubwoko bwa videwo ziva muri Afurika rwagaragaje.


