Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, wagizwe ushinzwe kwamamaza ubukerarugendo mu gihugu cya Uganda, kuri ubu yamaze kugerayo avuye muri Afurika y’Epfo, gutangira imirimo yashinzwe.
Tariki 01 Ugushyingo 2018, nibwo Zari yageze muri Uganda aho yakiriwe na Polisi ndetse n’abakuru muri Guverinoma ya Uganda, aho byari biteganyijwe ko ahita yerekeza kuri Minisiteri guhura na Minisitiri w’ubukerarugendo, Hon Godfey Kiwanda.
Akigera muri Uganda, Zari yatangarije abakunzi be ko yamaze kugera mu gihugu anabakumbuza gahunda afite yo kuzenguruka igihugu ashishikariza abaturage gusura no gukundisha abandi ibyiza nyaburanga bitatse igihugu cyabo.
Yagize ati”Uganda!! umuntu wanyu yaje ubu ari mu mujyi rwagati, nizere ko mwiteguye muri gahunda dutangira kuri uyu wa kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018, bizaba ari agahebuzo kubana namwe”.
Tour Zari agiye gutangira yahawe inyito ya “Zari tours the pearl of Africa” iratangira mu cyumweru gitaha tariki 6 Uguhsyingo 2018, ndetse akaba yanatangiye kuyamamaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zose cyane cyane Twitter na Instagram.
Zari wagizwe ushinzwe kwamamaza ubukerarugendo mu gihugu cya Uganda, ni umubyeyi w’abana batanu, abahungu bane n’umukobwa umwe, kuva yatandukana na Diamond bahoze babana mu nzu tariki 14 Gashyantare 2018, ntiyahagaze gukora imishinga ye itandukanye dore ko nyuma yo kubaka amashuri muri Afurika y’Epfo, ubu yafunguye ibitaro mu mujyi wa Pretoria.





