Umuherwe Zari Hassan yashyizwe ku gitutu n’umwana we w’umukobwa, Tiffah wamusabaga guhamagara se, Diamond Platnumz, birangira atabikoze ahubwo amugaragarije uburakari.
Muri Video uyu mugore yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Tiffah agaragara asaba nyina guhamaga se, ariko nyina akamuhatira guhamagara undi ashaka, umwana akabyanga.
Tiffah wakinaga na nyina, yagize ati “Hamagara papa kuko nta kindi kintu nshaka kumva”.
Zari wanafataga iyo video, yabajije uyu mwana w’umukobwa niba adashaka kuba yanavugana na nyirakuru, Sandra, umwana asubiza avuga Oya.
Zari yabajije umwana ati “Mpamagare papa nta kindi kintu ushaka kumva, nta nubwo wifuza kuvugana na nyogokuru wawe?
Umwana yasubije nyina agira ati “Yego”.
Zari wari wishimye aganira n’umwana we, yahise ahindura isura, abwirana umwana igikabwe agira ati “Genda, ndagusabye mbisa”.
Nyuma yo gutandukana na Diamond ku wa 14 Gashyantare 2018, bari bamaze kubyarana abana babiri, nta munsi n’umwe Zari yagaragaye avuga neza uyu muhanzi, kugera n’aho amwita imbwa, umugabo uciriritse uryamana n’indaya ziciriritse, umukene,…
Kugeza ubu Diamond akaba arimo no kwitegura ubukwe mu ntangiriro z’umwaka utaha, aho agiye gushyingiranwa n’umukobwa witwa Tanasha Donna Oketch.
![Zari Hassan yashyizwe ku gitutu n'umukobwa we wamusabaga guhamagara se [Diamond] 1 dd](https://bwiza.com/wp-content/uploads/2018/12/dd.jpg)


