Zari Hassan yasubije abifuza ko ava mu nzu ya Diamond abamo muri Afurika y’Epfo

Sangiza iyi nkuru

Umunyemarikazi Zari Hassan, akaba ari nyina w’abana babiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz yananiwe kwihangana asubiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bashaka ko asohoka mu nzu ya Diamond iri muri Afurika y’Epfo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yavuze ko adashobora gusohoka muri iyi nzu, kuko we n’abana be baguriwe iyo nzu ngo bayibemo.

Screen Shot 2018 12 02 at 10.43.46

Yavuze ko kugirango iyi nzu ayibone nawe yakoresheje ubwenge, aho yavuze ko ingeso zo kubyarana n’abagabo nta bwenge burimo atari ikibazo kuri we. Ati: “ Nakoresheje ubwenge bwanjye nkanjye ngo ngurirwe inzu n’abana banjye .”

Zari Hassan uvuka muri Uganda ariko akaba akorera cyane muri Afurika y’Epfo, yavuze ko kuatava muri iyi nzu kwe Atari uko nta yindi nzu afite. Yavuze ko afite andi mazu ane muri Afurika y’Epfo, ariko aba muri iyi nzu Diamond yamuguriye kuko ari iye n’abana be.

3 4

Diamond na Zari batandukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma yo kumara imyaka hafi itatu babana. Babashije kubyarana abana babiri; Tiffah wa mbere, na Nillan wamukurikiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *