Umuherwe Zari wibarutse umwana wa Diamond Platnumz ndetse bikanateza impagarara mu itangazamakuru ko uyu mwana yaba atari uw’uyu musore nyuma hakitabazwa gupima amaraso (DNA) bikemezwa ko ari uwe , ubu noneho uyu mwana yatangiye kwigishwa ubuzima bwa gisirimu.
Mu gihe gisaga amezi 5 Tiffan avutse, byagaragaye ko uyu mwana yitaweho n’ababyeyi be, kuri ubu Zari akaba yagaragaye amwigisha koga muri piscine.

Ibi bibaye nyuma yaho na Diamond yashyize hanze amafoto amenyereza uyu mwana ibijyanye n’umuziki yamwambitse Ecouteur mu matwi .
Uyu mwana Diamond afitanye na Zari ni ikimenyetso kigaragaza ko uyu musore abyara dore ko yagiye ashinjwa na Wema Sepetu wahoze ari umukunzi we kutabyara.

Uretse kuba Tiffan ari ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati ya Diamond na Zari, uyu muhanzi aherutse gutangaza ko yaba arajwe ishinga no kubyaza uyu mugore undi mwana wa 2 mu gihe cya vuba.
Muri iki cyumweru nibwo Diamond yatangaje ko yaba yarabyaye undi mwana hanze ku w’undi mugore ubwo yari yagiye gukorera igitaramo i Mwanza.

N’ubwo Diamond yigamba kubyaza uyu mugore undi mwana wa 2, Zari yari asanzwe afite abandi bana 3 yabyaranye n’umugabo we wa mbere Ivan Ssemwaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


