Umushoramari Zari Hassan wahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond yagaragaje ukutishimira ibiganiro binyuzwa kuri televiziyo ya Wasafi byibanda kubuzima bwa Diamond Platnumz [ari nawe nyirayo] aho gushaka amasoko n’ibiganiro byakwamamazwa bikaba byabara amafaranga.
Ni nyuma yaho Diamond aguriye inzu umunyamideli Mobetto akabisakaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Televiziyo abereye umuyobozi mukuru ya Wasafi ikabitangaza ibi byose zari abibona nko kuba Diamond ari kwigaragaza uko Atari muri rubanda akora ibintu bidakenewe.
Ku rubuga rwe rwa Instagram Zari yanditseho amagombo anenga ibikorwa bya Wasafi Tv gusa anabagira inama y’ibyo bashobora guhindura.
yagize ati”..ubundi Televiziyo nyayo ni geza kubayikurikira amakuru meza kandi yubaka ndetse yizewe kuko abantu bakeneye kumenya ibiri kubera mu gihugu cyabo ndetse no hanze haba mu mikino,politike,ubuzima n’imyidagaduro. nibiramuka bikomeje gutya iyi televiziyo izahinduka nk’urubyiniro gusa.
Yongeyeho kandi ko ntamushoramari watanga isoko rye ryo kwamamaza kuri televiziyo ihora ivuga k’ubuzima bw’umuntu umwe gusa (yavugaga Diamond)
Yagize ati” nta muterankunga yewe ntanumushoramari wakwamamaza kuri iyi televiziyo ihora ivuga ubuzima bw’umuntu umwe, inama natanga, njye nkunda kubona abantu batera intambwe mu buzima bwabo rero ikiza nuko mwhagarika ibiganiro nkabiriiya”
Ubu nibwo butumwa Zari yageneye ubuyobozi bwa Wasafi abamenyeshako badashobora kunguka ababakurikira benshi bagikora muri ubwo buryo we yita ko bufutitse bwo guhora mu buzima bwa Diamond.
Kuva Zari na Diamond batandukana kuwa 14 Gashyantare 2018 umubano wabo wahise ukonja n’ubwo bdasiba kuvugwa mu itangazamakuru akenshi bivugwa bahuye bakaganira nk’ababyeyi bahuje inshingano zo kwita kubana babyaranye. Kuri ubu Zari aba muri Afurika y’Epfo nabana be 5 harimo 2 ba Diamond na 3 ba Ivan Ssemwanga wari umugabo we witabye imana.



