Zari wari urwaje umugabo we mukuru, yahuye n’irindi sanganya

Sangiza iyi nkuru

Hari hashize iminsi mike Zari Hassan asabye abakunzi b’umugabo we mukuru, Ivan Ssemwaga amasengesho ko arembye cyanye, amakuru ubu ava mu gihugu cya Tanzania ni uko ubu umwana we muto na we ari mu bitaro.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Tanzania, gitangaza ko umwana muto wa Zari, Prince Nillan yashyizwe mu bitaro muri Afurika y’Epfo arembye cyane, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2017.

New Picture 6

Prince Nillan

Gitangaza ko yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, iki kibazo kije gisanga icyo Zari yari afite cy’umugabo we mukuru wari urembeye cyane muri Afurika y’Epfo ari muri koma kubera uburwayi bw’umutima.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Prince Nillan, bitangazwa ko arembye, ni umwana wa kabiri Zari yabyaranye n’umugabo we muto, Diamond Platnumz, umuhanzi ukomoka muri Tanzania.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo abantu benshi batunguwe no kubona Zari mu bitaro byo muri Afurika y’Epfo, aho umugabo we mukuru arwariye, benshi batungurwa no kubona dore ko yari yaramutaye ashaka Diamond ubu bafitanye abana 2.

New Picture 7

Zari ni umubyeyi w’abana 5, batatu yabyaranye n’umugabo mukuru Ivan Ssemwaga ukomoka muri Uganda n’abandi 2 yabyaranye na Diamond ukomoka muri Tanzania ubu babana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Théoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *