Zari yaciye amarenga yo gusubirana na Diamond -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe kingana n’amezi ane umuherwe Zari hassan ukunze kwiyita The Boss Lady adaca uwaka na Diamond Platnumz babanaga nk’umugore n’umugabo gusa kuri ubu baraca amarenga yo kuba basubirana nyamara Zari yari yaratsembye kutazongera kubana na Diamond.

Mu byumweru bishize ni bwo umuryango wa Diamond cyane cyane nyina umubyara Sanura Kasimu wamushyizeho igitutu ahanini bamubaza impamvu atagarura Zari kandi ariwe ukwiye kuba umugore we wisezerano dore ko banabyaranye kabiri.

Kuva Zari yafata umwanzuro wo kurekena na Diamond icyo gihe hari mu gitondo cyo kuwa 14 Gashyantare 2018 akabinyuza kuri Instagram ye amusezera Zari yavuze ko batandukanye burundu mu rukundo gusa baafatanya kurera abana ariko ibyo gusubirana byo bitarimo.

Nyuma gato Tariki ya 1 Kamena 2018 Nibwo Diamond Yashyize hanze indirimbo yitwa “Iyena” agaragaramo yakoze ubukwe na Zari Hassan ibintu byatunguye benshi bibaza impamvu iki aricyo gihe kiza cyo kuyishyira hanze nyamara indirimbo yari yarakozwe kera.

Nyuma yuko iyi ndirimbo igiye hanze Diamond yahise yerekeza mu Bwongereza mu birori bya One Africa Music Festival aho yaririmbye muri ibi birori gusa mu kugaruka yaje azanye impano idasanzwe yageneye umugore we Zari.

Zari akimara kwakira iyi mpano yahise ajya kurukuta rwe rwa Instagram maze mu magambo yuzuye ibyishimo agira ati”Ohhh Mbega impano nibyo ndi umugore mwiza ukwiye ibyiza byose impano zawe nizo nakira gusa komeza witurize”
Aya magambo Zari yanditse kuri Instagram yatumye abamukurikira bahamya ko yaba agiye gusubirana na Diamond nyamara yari yatangaje ko umubano we na Diamond uhagaze burundu bitewe no kumuca inyuma akana bimwereka.

diamond and zari e1495883197564 diamond zari3 zar1

Screenshot 1 2
Amagambo yanditse kuri Instagram yateye abafana be urujijo bibaza niba agiye gusubirana na Diamond
Zari parades gifts from Diamond Platnumz
Impano yahawe na Diamond zavuye mu Bwongereza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *