Umuherwe Zari Hassan yacyuriye Diamond Platnumz babyaranye, amubwira ko amafaranga atasimbura urukundo agombwa abana be.
Zari yabyaranye na Diamond abana babiri, umuhungu n’umukobwa, Tiffah na Nillan, muri Gashyantare umwaka ushize ubwo batandukanaga, abana basigaranye na nyina ariko uyu mugabo yemererwa kuzajya abasura aho babana na nyina muri Afurika y’Epfo.
Zari uvuga ko uyu mugabo atita ku bana be ngo abagaragarize urukundo yavuze ko asimbuza amafaranga, yabigaragarishije amafoto yabo yashyize kuri Instagram ndetse bamwe bashingiye ku ndoro yabo bakemeza ko abana bareba nk’abakumbuye.
Zari yagize ati “Ntabwo amafaranga gusa ahagije mu kwita ku buzima bw’abana kuko baba banakeneye n’igihe cyo kubitaho”.
Zari ni umubyeyi w’abana batanu, batatu yabyaranye n’umugabo we wa mbere waje kwitaba Imana ndetse n’aba babiri yabyaranye na Diamond.
Nyuma yo gutandukana na Diamond nta mukunzi wundi yaba yarabonye yari yagaragaza mu gihe uyu mugabo we yitegura gushyingiranwa n’umunyakenyakazi, Tanasha Donna.
Â
Â
Â


