Zari yahishuye urwibutso yasigiwe na nyakwigendera Semwanga

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan yifurije isabukuru uwo babyaranye abana batatu, Ivan Semwanga avuga ko yumva igihe cyose baba bari kumwe kandi ko yamusigiye urwibutso rw’abana batatu babyaranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Zari yifurije isabukuru umugabo we kuri ubu wakabaye yujuje imyaka 41 y’amavuko.

Ati “ Uyu munsi wakabaye wujuje imyaka 41 gusa Imana yari ifite indi migambi. Mu by’ukuri turagukumbuye  gusa bimeze nk’aho utigeze Uganda. Nkubona binyuze mu bahungu bawe. Numva turi kumwe aho ndi hose.”

Capture 11

Zari avuga ko yizeye kuzabonana na Ivan Semwanga bitaga The Don aho aruhukiye.

Ati “ Ibigwi byawe bizakomeza kubaho. Komeza uruhukire mu mahoro kugeza igihe tuzahurira.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Zari na Semwanga babyaranye abana batatu b’abahungu. Uyu mugabo yitabye Imana mu 2017 azize indwara y’umutima  yivurizaga muri Afurika y’Epfo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *