Nyuma y’inkuru yakwirakwiye mu binyamakuru ko Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yashakishaga amarozi yamufasha kwigarurira umutima w’uyu mugabo, mukesha we, Zari Hassan yamugiriye inama yo kumureka.
Nk’uko byagiye bitangazwa mu binyamakuru bitandukanye, Hamisa na nyina bavugwaho gushaka amarozi mu bapfumu, yagombaga gufasha uyu mugore wabyaranye na Diamond, kwigarurira umutima we bakazabana ndetse n’imitungo afite akabasha kuyinezezamo.
Nyuma y’izi nkuru zose zikomeje kuvugwa kuri ibi byamamare, abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yahanuye mukeba we, amubwira ko adakwiye kwiruka inyuma y’ibyamusize.
Yagize ati “Ntuzahe umwanya umuntu wo gukora amahitamo, hagati yawe n’undi muntu, niba bidashoboka fata umwanzuro, bafatire umwanzuro, ujye kure ndetse ntunarebeshe amaso inyuma,…”.
Zari na Mobetto, bombi ni abagore babyaranye n’icyamamare Diamond Platnumz, ku ruhande rwa Zari yari amaze kubyaza abana babiri baje basanga abandi batatu yabyaranye n’umugabo we mukuru Ivan Ssemwaga [wapfuye umwaka ushize], batandukanye muri Gashyantare uyu mwaka.
Naho Hamisa Mobetto babyaranye umwana umwe w’umuhungu, uyu mukobwa akaba akomeje gushaka uburyo bakomeza kubana, n’ubwo bigaragara ko yaciye mu nzira ya gipfumu.


