
Zari Hassan yashimagije Shakib Lutaya uherutse kumwambika impeta nyuma y’uko bari bamaze hafi imyaka ibiri bari mu rukundo.
Zari yarutishije uyu Shakib abandi bagabo yabanye nabo , kuko ngo we yakoze ibyo batamukoreye birimo kumwambika impeta , nk’ikimetso cy’urukundo amufitiye.Ibi rero ngo bimusunikira kukumukunda kuruta abandi.
Umwe muri abo ngo uyu Shakib aruta, ni Ivan Semwaga wahoze ari umugabo we banabyaranye abana 3, impamvu amuruta ngo nta mpeta yamwambitse kandi ikindi yamuhozaga ku nkeke akamukubita n’ibindi bijyanye no kumubangamira.
Yagize ati” Sinari kwemera ko Ssemwanga anyambika impeta kuko yarampohoteraga. Gusa kuri ubu mfite umugabo ubaruta bose.”
Gusa uyu munyamideli yabaye nkuwivuguruje kuko mu minsi ishize yigeze kumvikana avuga ko akumbuye uyu mugabo babyaranye, kuko amufata nk’uwibihe byose.Ibi bikaba bisa n’aho aba ashaka gutitiza imbuga nkoranyambaga.
Ssemwanga ubusanzwe yari umwe mu bakire bo muri Uganda, yapfuye 2017, amusigiye imwe mu mitungo ye, bikanavugwa ko iri mu byongereye ubutunzi bwa Zari kugirango yitwe umuherwekazi.
Zari Hassan nyuma yo gutandukana na Ssemwanga, yabengutswe na Diamond Platnums baza kubyarana abana 2 ariko ntibyatinze nawe baza gutandukana. Icyo gihe Diamond yahise abyarana n’umuhanzikazi Tanasha nawe baza gutandukana.





