Umuhanzi Diamond wo mu gihugu cya Tanzania ubu amaze kubyarana kabiri n’umuherwekazi Zari ukomoka muri Uganda, kuba bakomeje kubyarana kandi batarigeze bakora ubukwe, uyu mugore avuga ko atari uko batazi ikiza cy’ubukwe ahubwo barimo kubitegura.
Aganira na Clouds FM, radiyo yo muri Tanzania, kuri uyu wa 9 Gashyantare 2017, Zari yatangaje ko yifuza kuzakorana na Diamond ubukwe bwagatangaza bukaba ubw’amateka muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ati: “Nta kitwirukankana, twe ubwacu twaricaye dutegura ubukwe bwacu twemeranya ko tuzabukora ubwo tuzaba dufitanye abana babiri, ariko imbere y’ibyo byose turashaka kubanza kwagura ibikorwa byacu by’ishoramari”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje agira ati: “tuzicara hasi dupange umushinga, twubakire abana bacu inzu zizabafasha mu buzima bwabo bw’ejo hazaza, birashoboka ko twe dushobora kuzaba tudahari”.
Diamond w’imyaka 26 y’amavuko abana na Zari w’imyaka 36, mu gihe uyu mugore yari asanzwe afite undi mugabo babyaranye abana 3, ubu akaba afite abana 5 b’abagabo 2.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com


