Umuherwe Zari Hassan yasobanuye uburyo yashoye za miliyoni afasha Umuhanzi Diamond Platnumz mu bwubatsi bw’inzu babanagamo muri Tanzania mbere y’uko batandukana.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania, aho yavuze ko yashoraga ubwo butunzi bwe mu gihe yari yizeye ko azayibanamo na Diamond wari umugabo we, nyuma kubana biza kunanirana.
Yagize ati “ Ubwo yanteraga inda ya Tiffah, nafashe umwanzuro zo kuza gutura muri Tanzania, icyo gihe namufashije kurangiza kubaka inzu ye i Mandale, namuhaye amafaranga menshi kugira ngo arangize kubaka iyo nzu kuko numvaga ari iyacu, nanamufashije kuvana hanze ibikoresho by’imbere abivana muri Afurika y’Epfo ubwo yari amaze kubigura i Sandton”.
Uyu mugore akomeza avuga ko yabanye na Diamond abona nta cyerekezo kizima cy’ejo he hazaza, ngo afata umwanzuro wo kubana na we, batangira gutegura imishinga bafatanyije n’ubwo nyuma byaje kwanga, bagatandukana.
Iyi nzu ya Diamond itangarirwa muri Tanzania, ngo ifite agaciro ya miliyoni 400 z’amashilingi ya Tanzania, ibikoresho biyirimo imbere ngo bikaba bifite agaciro k’amashilingi ya Tanzania asaga miliyoni 70.
Ku wa 14 Gashyantare 2018, nibwo Zari yatangaje ko yatandukanye na Diamond amushinjwa kumuca inyuma, batandukanye bamaze kubyarana abana babiri.



