Umugore ukunzwe ku mbuga nkoranyamga cyane akaba n’umushoramari ukomeye muri Afurika, Zari Hassan yibasiwe n’abafana be bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi, nyuma yaho bamuboneye mu rusengero kandi bizwi ko atigeze asezera mu idini ya Isilamu.
Zari umuze igihe kinini ari umuyoboke w’idini rya Isilamu, ngo amaze iminsi agaragara ashyira amafoto ye n’abana be batanu bari mu rusengero rwa gikirisito bahimbaza Imana..
Umwe mu bafana be babonye ayo mafoto ari mu rusengero, yagize ati” usigaye uri umukirisitu se? Undi na we agira ati “Ntukiri umusilamu nshuti? ndi mu rujijo”.
Uretse kuba bamwe batishimira uburyo ari kwitwara, hari n’abandi bamunengera kujya mu nzu y’Imana akajya kwifata amafoto (Selfie), umwe mu bafana be yagize ati “Ndi umufana wawe ariko ibi byo noneho simbikunze, umbabarire niba nkwibasiye”.
Zari kuva yatangaza ko atandukanye na Diamond tariki 14 Gashyantare 2018, akomeje kugenda avugwaho kunanirwa kwiyakira aho asigaye agaragara akora ibintu atari asanzwe akora, bikavugwa ko yaba yarakozweho n’icyemezo yifatiye cyo kubenga umugabo we wa kabiri, nyuma y’amezi agera muri arindwi umugabo we mukuru apfuye.





