Nyuma y’igihe kitari gito Ise wa Diamond “Abdul” yifuza kubona umwuzukuru we ariko ntabigereho, kuri ubu umukazana we Zari yemeye kuzamumugezaho.
Abdul(ubyara Diamond) acyumva ko Zari yemeye kuzamuzanira umwuzukuru ngo byamwibagije uburakari yari amaranye iminsi ubwo yangirwaga kujya mu birori byari byateguwe n’umuhungu we Diamond.

Kuba Zari yari yaranze kujyana umwana kwa muzehe Abdul ngo ahanini byatewe n’uko uyu musaza atarameranye neza n’umuhungu we Diamond, uyu musaza akaba ashinjwa gutererana nyina w’iki cyamamare ubwo we yari akiri muto.
Kuba Abdul yarasize umugore we ubwo Diamond yari akiri muto ngo byatumye ahura n’ibizazane bidasazwe abana na nyina; aho abereye icyamamare se amugarukiye yanga kumwitura inabi yamugiriye.
Diamond ngo ntiyahemukira se kandi ngo n’umwana we Tiffah ni umuziranenge ntaho ahuriye n’ibyo bibazo byabaye hagati yabo bityo ngo kumumwereka nk’umwuzukuru ni ngombwa.

Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers kibivuga, ngo kugeza ubu igisigaye n’imihango y’idini ijyanye no gusenga barimo gutegura nyuma Zari akajyana umwana kwa Sekuru
Uyu musaza yakomeje agaragaza ibyishimo ashimira Zari kuba yaramubyariye umwuzukuru mwiza mu gihe abandi bagore bakundanye n’umuhungu we ntacyo bamumariye harimo na Wema Sepetu ubu urebana ay’ingwe na Zari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


