Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Gen. Maj. Richard Kasonga yatangaje ko bamaze kwica abarwanyi 516 b’imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Ituri.
Aba barwanyi biciwe muri operasiyo y’ingabo za RDC igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Ituri, yahawe izina rya ‘Zaruba ya Ituri’.
Ingabo za RDC zatangije Operasiyo Zaruba ya Ituri muri Kamena 2019, mu rwego rwo gushyira ku iherezo ibibazo by’umutekano muke birimo ubwicanyi bukorerwa abaturage, byamaze igihe kirekire muri iyi Ntara.
Zikunze kumvikana zihangana n’imitwe nka CODECO (Cooperative For the Development of Congo) ukunze kubuza amahwemo abatuye muri Teritwari za Djugu na Mahagi.


