Zeid Ra’ad al Hussein ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu arashinja abayobozi ba bimwe mu bihugu by’I Burayi kwanga abanyamahamha no kugira ivangura rishingiye ku ruhu.
Bwana Zeid al Hussein akaba yatunze urutoki Minisitiri w’Intebe wa Hongriya, Victor Orban, kubera amagambo yavuze ku kwivanga kw’amoko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Yakomoje kandi kuri Minisitiri w’Intebe wa Pologne yamagana amagambo aherutse gutangaza asa nk’ayegeka ku Bayahudi kugira uruhare muri jenoside bakorewe.
Yatanze umuburo asobanura ko intambara zikomeye zabaye mu myaka ijana ishize zitatewe no gupfa amafaranga cyangwa ubutaka, ahubwo zatewe no kwirengagiza uburenganzira bwa muntu.
Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho



