Ibitangazamakuru byo muri Ukraine byatangaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yanze icyifuzo cy’u Burusiya cy’iminsi 3 yo guhagarika imirwano, avuga ko ari amakinamico, asaba ko ahubwo ko hajyaho agahenge k’ukwezi kumwe.
Ku wa Gatandatu, Zelenskyy yabwiye abanyamakuru ati: “Guhagarika imirwano nta mananiza ni urugero rwatanzwe n’Abanyamerika. Dukurikiza urwo rugero. Byatangira kuri iyo tariki cyangwa ku yindi – byaba byiza mbere. Yego, reka tugerageze iminsi 30. Kuki guhagarika imirwano iminsi 30? Kubera ko bidashoboka kumvikana mu minsi itatu, itanu, cyangwa se irindwi.”
Perezida w’u Burusiya, Vlamdimir Putin, yari yasabye ko haba ihagarikwa ry’imirwano kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 9 Gicurasi, ubwo abahagarariye amahanga batumiwe mu birori ngarukamwaka by’intsinzi bazaba bari i Moscou.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy ariko, yavuze ko atashobora kwizeza umutekano abazitabira akarasisi gakorwa mu rwego rwo kwizihiza intsinzi yo mu ntambara ya 2 y’Isi muri icyo gihe.


